Buri mukinnyi wa Rayon Sport yemerewe amadolari 300 kugirango bazatsinde APR FC

Mu rwego rwo kongerera imbaraga abakinnyi ba Rayon Sport kugirango bazabashe gutsinda APR FC mu mukino wa shampiyona uzabera kuri Stade Amahoro ku cyumweru tariki 30/12/2012, ubuyobozi bw’iyo kipe bwemereye buri mukinnyi wayo amadolari 300.

Umuvugizi wa Rayon Sport, Olivier Gakwaya, avuga ko ubuyobozi bwa Rayon bwihaye intego yo gutsinda APR FC, kugira ngo abafana ba Rayon sport bazarangize umwaka bishimye akaba ariyo mpamvu biyemeje gukorera abakinnyi ibyo bifuza byose kugirango iyo ntego igerweho.

Gakwaya ati “Ubushize ubwo twakinaga na Kiyovu abakinnyi twari twabemereye agahimbazamusyi ndetse n’ ibindi bintu byinshi kandi bidasanzwe, n’ubu rero niko bigomba kumera. APR yaradutsinze mu gikombe cya FPR ariko ubu noneho ni umukino wa shampiyona tugomba gukuramo amanota atatu, tukaba tugomba gukora ibishoboka byose kugirango tuwutsinde”.

Rayon Sport yaherukaga guhabwa agahimbazamusyi k’amadolari 300 kuri buri mukinnyi, ubwo yatsindaga Kiyovu Sport ibitego 3-1 mu mukino wa shampiyona w’umunsi wa munani wabaye tariki 03/11/2012.

Uretse ako gahimbazamusyi, mu rwego rwo gutegura neza umukino bazakina na APR, umutoza wa Rayon Sport Didier Gomeza da Rosa yahaye ikiruhuko bamwe mu bakinnyi be bakomeye ubwo yakinaga na Etincelles FC umukino wa shampiyona wabereye i Muhanga tariki 16/12/2012.

Bamwe mu bakinnyi basanzwe babanza mu kibuga batagaragaye muri uwo mukino hari Kapiteni wa Rayon Sport Hategekimana Afrodis ‘Kanombe’, Faustin Usengimana, Marcel Nzarora, Hamisi Cedric ndetse na Fuadi Ndayisenga.

Mu gihe rayon Sport yatsinda uyu mukino uzabera kuri Stade Amahoro saa cyenda n’igice, yazahita ifata umwanya wa kane ikagira amanota 18, mu gihe APR FC iwutsinze yahita igera ku mwanya wa gatatu n’amanota 19.

Kugeza ubu AS Kigali ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona by’agateganyo n’amanota 21.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uhoraho adufashe ni ukuri dutsinde apr ndangize umwaka mumunezero

Muvara valens yanditse ku itariki ya: 30-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka