Bugesera yatunguye AS Muhanga iyitsindira muri ½ mu gikombe cy’Amahoro

Bugesera FC, ikipe yo mu cyiciro cya kabiri, yatunguye AS Muhanga iyitsinda igitego 1-0 mu mukino ubanza wa ½ cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro wabereye kuri Stade ya Kicukiro ku cyumweru tariki 19/05/2013.

Nubwo ikipe ya AS Muhanga yari yihariye umukino, Bugesera yayitunguye ku munota wa 84, ubwo Nzabanita David yatsindaga igitego kuri penaliti, nyuma y’ikosa ryakorewe kuri rutahizamu wa Bugesera Ndahinduka Michel.

Muri uwo mukino Bugesera FC yakiragamo AS Muhanga, hagaragayemo guhusha ibitego byinshi ku ikipe ya AS Muhanga, aho Djuko Mike na Erneste Sugira babonye amahirwe menshi cyane cyane mu gice cya mbere ariko bananirwa kuyabyaza umusaruro.

Umutoza wa AS Muhanga Ali Bizimungu yasimbuje Sugira Erneste mu gice cya kabiri ashyiramo Nzabarinda Innocent nawe utagize icyo ahindura, kuko AS Muhanga yakomezaga kurusha Bugesera ariko kwinjiza igitego bikomeza kugorana.

AS Muhanga.
AS Muhanga.

Bugesera FC, yakoreshaga gusatira itunguranye, nayo yanyuzagamo igateza ibibazo ku izamu rya AS Muhanga yifashishije cyane cyane Ndahinduka Michel na Habimana Noel, ariko umunyezamu wa AS Muhanga akaba na kapiteni wayo Mutabazi Jean Paul akomeza kwitwara neza.

Umukino waje guhindura isura ubwo wendaga kurangira, Bugesera itangira gusatira cyane, maze biza no gutanga umusaruro ubwo Ndahinduka Michel yamanukanaga umupira, maze ubwo yari amaze kwinjira mu rubuga rw’amahina rwa AS Muhanga ashaka gutera mu izamu, Kimenyi Jacques ahita amutega, maze Ishimwe Claude wasifuraga uwo mukino ahita atanga penaliti.

Iyo penaliti yatewe neza na Nzabanita David, yanajyanye n’ikarita y’umutuku yahawe Kimenyi Jacques, kuko ubwo yari amaze gutega Ndahinduka Michel yahise ahabwa ikarita y’umuhondo ya kabiri, ahita anahabwa iy’umutuku.

Mu minota mikeya yari isigaye, AS Muhanga yagerageje kongera gusatira ariko umukino urinda urangira ari igitego kimwe cya Bugesera ku busa bwa AS Muhanga.

Nyuma yo gutsindwa, umutoza wa AS Muhanga Ali Bizimungu, yavuze ko yatunguwe no gutsindwa uwo mukino kandi ikipe ye yihariye umupira cyane, ariko avuga ko yizeye kuzasezerera Bugesera mu mukino wo kwishyura.

Yagize ati “Twakinnye neza, ariko ikipe yazanye amahirwe muri uyu mukino niyo itahanye intsinzi. Bugesera, nta kintu yaturushije, ahubwo amahirwe gusa yabaye ku ruhande rwayo nta kindi. Ariko nk’uko Mukura yadutsinze igitego 1-0 mu mukino ubanza wa ¼ cy’irangiza, mu mukino wo kwishyura tukayitsinda 3-0 na Bugesera twizeye kuzayisezerera”.

Bugesera FC.
Bugesera FC.

Hakizimana Fidele, watozaga ikipe ya Bugesera we yashimishijwe cyane n’intsinzi yabonye, avuga ko yagaruriye abakunzi b’iyo kipe icyizere nyuma yo kutabona itike yo kujya mu cyiciro cya mbere.

Ati “Abakinnyi banjye ndetse n’abafana bacu muri rusange bari bababajwe cyane n’ukuntu twatsinzwe na Gicumbi FC tukabura itike yo kujya mu cyiciro cya mbere, ariko nishimiye ko inama twabagiriye, tukabasaba kwibagirwa ibyababayeho bagerageje kubyubahiriza tukaba tubonye intsinzi uyu munsi, yongeye kubagarurira icyizere, nkana nizera ko dushobora no kuzasezerera AS Muhanga”.

Uyu mukino wabaye nyuma y’uwahuze AS Kigali na APR FC, maze igitego kimwe rukumbi nacyo cyabonetse kuri penaliti yatewe neza na Bayisenge Emery, gituma APR FC itsinda igitego 1-0.

Nyuma y’imikino kwishyura, ikipe izarokoka hagati ya AS Muhanga na Bugesera, izakina umukino wa nyuma n’izarokoka hagati ya APR FC na AS Kigali, naho izizaba zarasezerewe zikazahatanira umwanya wa gatatu.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka