Bizimana Djihad arifuzwa na Police FC, agaha amahirwe Rayon Sports

Umukinnyi ukina hagati mu ikipe ya Rayon Sports ndetse no mu ikipe y’igihugu Amavubi aratangaza ko umwaka utaha w’imikino ashobora kuzaba akiri umukinnyi wa Rayon Sports n’ubwo ikipe ya Police Fc nayo imushaka.

Nyuma yo kwigaragaza muri uyu mwaka w’imikino, Bizimana Djihad ukinira ikipe ya Rayon Sports akomeje gushakwa n’amakipe atandukanye ya hano mu Rwanda by’umwihariko ikipe ya Police Fc.

Djihad Bizimana arumva amabwiriza y'umutoza we Kayiranga Baptista
Djihad Bizimana arumva amabwiriza y’umutoza we Kayiranga Baptista

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today,Djihad Bizimana yahakanye amakuru yavugwaga ko yaba ari hafi kwerekeza muri APR Fc gusimbura umukinnyi Mugiraneza Jean Baptiste bivugwa ko yaba ari mu nzira zo kwerekeza mu ikipe ya Azam yo mu gihugu cya Tanzania.

"Sindaganira na Rayon Sports nabasabye ko twazaganira nyuma y’igikombe cy’amahoro,gusa amakipe arahari anshaka ariko ntacyo turaganira gifatika,Police niyo kipe yanshakaga ariko nababwiye ko bategereza igikombe cy’amahoro kikarangira,tukabona kuvugana"

Djihad yagiye agirirwa icyizere mu ikipe y'igihugu "Amavubi"
Djihad yagiye agirirwa icyizere mu ikipe y’igihugu "Amavubi"

N’ubwo ariko Djihad yashatswe na Police Fc,ikipe ya Rayon Sports niyo aha amahirwe menshi yo kuba yayikinira umwaka utaha

Djihad Bizimana aramutse yerekeje muri iyi kipe ya Police Fc yaba abaye umukinnyi wa kabiri wakiniraga Rayon Sports muri uyu mwka w’imikino wa 2014/2015 werekeje mu ikipe ya Police Fc nyuma ya Ndatimana Robert wamaze kuyerekezamo aho azayinira saison itaha.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka