Bayisenge niwe uyobora Amavubi muri Namibia

Emery Bayisenge usanzwe ari Kapiteni w’ikipe y’abatarengeje imyaka 20 yagizwe kapiteni w’ikipe y’igihugu nkuru, mu mukino wa gicuti uyihuza na Nambia, kuri uyu wa Gatandatu tariki 13/10/2012 mu mujyi wa Windhoek.

Mbere y’uko Amavubi ahaguruka mu Rwanda, umutoza Milutin Micho yatangaje ko Bayisenge ariwe izayobora bagenzi be mu kibuga nka kapiteni, cyane ko usanzwe ari Kapiteni Olivier Karekezi na Haruna Niyonzima umwungirije bose batabashije kwitabira uyu mukino.

Icyemezo cyo kugira Bayisenge Kapiteni w’ikipe kandi hari abakinnyi bakuze banamurusha inararibonye mu ikipe y’igihugu, umutoza Micho yavuze ko yabitewe n’uko abakinnyi benshi bagize ikipe yajyanye baziranye cyane na Bayisenge, kuko yababereye kapiteni mu ikipe y’abaterengeje imya 17 na 20.

Ikipe Micho yajyanye muri Namibia usanga igizwe ahanini n’abahoze ari abakinnyi b’ikipe y’abatarengeje imyaka 17 na 20 n’abakinaga mu ikipe y’Isonga FC, kandi zose zayoborwaga na Bayisenge.

Umutoza Micho avuga ko kuyobora bagenzi be mu kibuga bitaza kumugora, kuko uretse abo bakinnyi bakiri bato amenyeranye nabo, amaze no kumenyerana n’abandi bakuze bari basanzwe mu ikipe y’igihugu benshi bakinana nawe muri APR FC.

A bakinnyi bafite inararibonye muri iyi kipe ni Nshutinamagara Ismail, Iranzi Jean Claude, Ndoli Jean Claude na Mugiraneza Jean Baptiste kandi bose bakinana muri APR FC.

Umukino wa Namibia n’u Rwanda uri mu rwego rwo gufasha Amavubi kwitegura imikino ya CECAFA izabera i Kampala muri Uganda kuva tariki 24/11/201, kwitegura imikino y’majonjora y’igikombe cy’isi n’andi marushanwa mpuzamahanga ari imbere.

Uwo mukino ubera kuri Independence Stadium i Windhoek kuva Saa Kumi n’imwe za Kigali, naho uwo kwishyura ukazabera I Kigali tariki ya 11/11/2012.

Abakinnyi 20 berekeje muri Namibia ni: Jean Claude Ndoli, Evaristse Mutuyimana, Hamdan Bariyanga,Ndaka Fred , Mwemere Girinshuti, Ismail Nshutiyamagara, Emery Bayisenge, Fabrice Twagizimana, Patrick Umwungeli, Tumaine Ntamuhanga, Jean d’Amour Uwimana, Eric Nsabimana, Jean Claude Iranzi, Jean Baptista Mugiraneza, Imran Nshimiyimana,Tubigana Charles Mwesigye, Jimmy Mbaraga, Farouk Ruhinda, Emmanuel Sebanani na Barnabe Mubumbyi.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka