Bamwe mu banyamuryango ba La Jeunnese baracyavuga ko izakina shampiyona itaha

Bamwe mu banyamuryango b’ikipe ya La Jeunesse bavuga ko ikipe yabo izitabira shampiyona ya 2013/2014, bitandukanye n’ibyo umuyobozi wayo John Uwintwari yandikiye FERWAFA avuga ko ikipe abereye Umuyobozi itazakina shampiyona itaha ndetse ikaba yari yamaze gusimbuzwa Etincelles yari yaramanutse mu cyiciro cya kabiri.

Nyuma y’itangazo rya FERWAFA rivuga ko La Jeunesse isimbujwe Etincelles, igice cy’abanyamuryango batari bashyigikiye ko La Jeunesse ihagarika amarushanwa mu mwaka w’imikino utaha, bandikiye FERWAFA bagaragaza ko batishimiye icyemezo yafashe ndetse ngo bakaba bashobora no kwitabaza izindi nzego zirimo nka komite Olympique ngo barenganurwe.

Ibyo bibazo byose La Jeunesse irimo guhura nabyo byaturutse ku kibazo cy’ubukene bwatewe n’uko sosiyete Tinco yayiteraga inkunga, yahagaritse amasezerano yari ifitanye n’iyo kipe.

Ibyo byatumye abakinnyi iyo kipe yari ifite bigira mu yandi makipe, abasigaye babwirwa ko bazakina badahembwa, ari nayo mpamvu yatumye bamwe mu bayobozo bayo bafata icyemezo cyo kuyihagarika muri shampiyona, ikazagaruka muri shampiyona ya 2014/2015.

Kugarurwa mu cyiciro cya mbere kwa Etincelles byatewe ahanini n’uko yari yararangije shampiyona iheruka iri ku mwanya wa 13, ibanziriza ikipe y’Isonga FC yari yabaye iya nyuma zikaba zari zamanukanye mu cyiciro cya mbere.

Kugeza ubu FERWAFA ntacyo iratangaza ku bijyanye n’ibyifuzo bya bamwe mu banyamuryango ba La Jeunesse bavuga ko ikipe yabo igihari ndetse bateganya no gukina shampiyona, mu gihe umuyobozi wayo wamaze kuvuga ko itazakina ndetse ikaba yaramaze no gusimbuzwa.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka