BAL 2024: APR BBC yisanze mu itsinda rya US Monastir

Mu irushanwa rya Basketball Africa League rigiye kuba ku nshuro ya kane, ikipe ya APR Basketball Club (APR BBC), iherutse kwegukana igikombe cya shampiyona hano mu Rwanda, yisanze mu itsinda ririmo US Monastir ibitse iki gikombe yegukanye muri 2022.

APR BBC niyo ibitse igikombe cya shampiyona cya 2023 mu rwanda
APR BBC niyo ibitse igikombe cya shampiyona cya 2023 mu rwanda

Nyuma yatombora yabaye ku wa kane, amakipe yose yabonye itike yo kwerekeza mu matsinda yamenye amatsinda aherereyemo, ndetse n’aho agomba kuzakinira mu buryo bwiswe ‘Conferences’, mbere yuko berekeza mu mikino ya nyuma izabera i kigali kuva tariki ya 24 Gicurasi kugeza ku ya 1 Kamena 2024.

Usibye ikipe ya Us Monastir, APR BBC izaba iri kumwe n’amakipe nka AS Douanes yo muri Senegal ndetse na River Hoops yo muri Nigeria iherutse kwegukana igikombe cya shampiyona ya 2023.

Iri tsinda rikazakinira i Dakar mu gihugu cya Senegal muri ‘Dakar Arena’, kuva tariki ya 4-12 Gicurasi 2024.

Basketball Africa League igiye kuba ku nshuro ya kane kuva yatangizwa ku mugaragaro muri 2021, kuri iyi nshuro imijyi itandukanye irimo Pretoria muri Afurika y’Epfo, Cairo mu Misiri, Dakar muri Senegal ndetse na Kigali mu Rwanda, ni yo izakira iri rushanwa aho hazakinwa imikino 48 yose hamwe.

Ibi bikazaba ari umbwa mbere iri rushanwa rigiye gukinira imikino y’amatsinda muri Afurika y’Epfo, ndetse akaba ari n’umbwa mbere imikino yo mu matsinda igiye gukinirwa mu bihugu bine.

Amakipe 12 ni yo yagabanyijwe muri aya matsinda ane, aho buri tsinda n’ubundi rigizwe n’amakipe 4, amakipe ya Petro de Luanda yo muri Angola ndetse na US Monastir yo muri Tunisia, ni yo azaba akina BAL yayo ku nshuro ya kane yikurikiranya, nyuma ya 2021, 2022 ndetse na 2023,mu gihe amakipe y’i Burundi, Central Africa na Libya, ari amwe mu makipe azaba akina BAL ku nshuro yayo ya mbere.

Buri tsinda amakipe azakina hagati yayo, bizahwana n’imikino 12 maze amakipe 2 ya mbere ndetse n’andi 2 yabaye aya gatatu yatsinzwe neza abone itike iberekeza mu mikino ya kamarampaka (playoffs), izabera I Kigali kuva tariki ya 24 Gicurasi kugeza ku ya 1 Kamena 2024.

Ku nshuro yayo ya mbere, Afurika y’Epfo izakira itsinda ryiswe Kalahari Conference, rizaba rigizwe n’amakipe ya Cape Town Tigers (South Africa), Dynamo Basketball Club (Burundi), FUS Rabat Basketball (Morocco) ndetse na Petro de Luanda yo muri (Angola), iri tsinda rikazakina imikino yaryo kuva tariki 9-17 Werurwe 2024.

Ikipe ya APR BBC yisanze mu itsinda ririmo US Monastir
Ikipe ya APR BBC yisanze mu itsinda ririmo US Monastir

Mu itsinda rizakinira mu gihugu cya Misiri ryiswe The Nile Conference, rizaba rigizwe n’amakipe ya Al Ahly (Egypt), Al Ahly (Libya), Bangui Sporting Club (Central African Republic) ndetse na City Oilers yo muri Uganda.

Imikino y’iri tsinda ikazakinirwa muri ‘Hassan Mostafa Indoor Sports Complex’, mu mujyi wa Cairo mu Misiri, kuva tariki ya 19-27 Mata uyu mwaka.

Ni ku nshuro ya mbere ikipe ya APR BBC igiye kwitabira aya marushanwa ya BAL, dore ko inshuro 3 zabanje hitabiriye amakipe ya Patriots BBC, yaryitabiriye ku nshuro yaryo ya mbere ndetse ikagarukira muri ½, ndetse na REG BBC yo yitabiriye inshuro 2 ziheruka ariko ikaba itarabashije kurenga ¼.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka