AS Kigali, The winners, Inyemera na Kamonyi nizo zizavamo itwara igikombe cya shampiyona y’abagore

Amakipe ane azavamo imwe itwara igikombe cya shampiyona y’abagore mu mupira w’amaguru uyu mwaka, yamenyekanye nyuma y’imikino ya ¼ cy’irangiza yahuje amakipe umunani yitwaye neza kurusha ayandi muri shampiyona y’abagore.

Mu mukino ya ¼ cy’irangiza ikipe yitwa The winners yasezereye iyitwa Freedom de Gakenke iyitsinze ibitego 5-2 mu mukino ubanza n’uwo kwishyura, AS Kigali ifite igikombe cya shampiyona iheruka, ikaba ari nayo ifite byinshi (bitanu), yasezereye Les Lionnes iyinyagiye ibitego 7-2 mu mikino ibiri.

Kamonyi WFC yatsinze Rambura WFC ibitego 4-0 mu mikino ibiri, Inyemea WFC itsinda Evening Stars ibitego 6-1 mu mukino ubanza, naho uwo kwishyura Inyemera WFC itsinda Evening Stars mpaga y’ibitego 3-0 kuko itabashije kugera ku kibuga.

Kugirango hamenyekane ikipe itwara igikombe cya shampiyona y’abagore nk’uko amategeko ayigenga abiteganya, mu matsinda abiri yari agize shampiyona haturukamo amakipe umunani (ane muri buri tsinda), akagenda ahura hagati yayo kugeza hasigayemo amakipe abiri akina umukino wa wanyuma, ikipe itsinze igahabwa igikombe.

AS Kigali itozwa na Grace Nyinawumuntu unatoza ikipe y’igihugu y’abagore, irahabwa amahirwe yo kongera kwegukana igikombe yatwaye umwaka ushize, kuko no muri shampiyoya yari iyoboye itsinda yari iherereyemo, ndetse n’imikino yakinaga igatsinda ibitego byinshi.

Gusa muri iyi minsi, benshi mu bakinnyi bayo bari mu ikipe y’igihugu, irimo kwitegura imikino yo yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika kizabera muri Namibia muri Kanama uyu mwaka, bakaba bazakina umukino wa gicuti na Zambia i Lusaka kuri uyu wa gatatu bitegura gukina na Nigeria i Kigali tariki 24/5/2014.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka