AS Kigali nubwo yatwaye igikombe, iracyafite ikibazo cyo kujya gukina hanze

Ikipe ya AS Kigali y’abagore yegukanye igikombe cya shampiyona ku nshuro ya gatanu, iracyafite ikibazo cy’uko yitwara neza mu Rwanda ariko ikaba itajya isohoka ngo ihagararire u Rwanda mu mikino y’igikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika (CAF Champions League).

AS Kigali, itozwa na Grace Nyinawumuntu yagukanye igikombe cya shampiyona ku wa gatandatu tariki 25/05/2013, nyuma yo kunganya na The Winners igitego 1-1, ihita itsindira igikombe bidasubirwaho n’ubwo isigaje gukina imikino itatu ngo shampiyona irangire.

Nyinawumuntu avuga ko kuba icyo gikombe ari icya gatanu iyi kipe itwaye kikaba ari n’icya kane itwaye yikurikiranya ngo birabashimisha, ariko kandi bakababazwa n’uko nyuma yo kwitwara neza mu Rwanda birangirira aho ntibajye no ku ruhando mpuzamahanga.

“Nk’ubu buri mwaka turakina tukegukana igikombe ariko ugasanga tutajya mu marushanwa mpuzamahanga. Iyo tubajije Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, batubwira ko barimo kubitegura ariko umwaka ugashira nta gikozwe. Ubu dutegereje ko Komisiyo y’umupira w’amaguru w’abagore muri FERWAFA izatuvuganira tukareba ko twazasohoka”.

AS Kigali yegukanye igkombe cya gatanu mu mateka yayo.
AS Kigali yegukanye igkombe cya gatanu mu mateka yayo.

Ushinzwe umupira w’amaguru w’abagore muri FERWAFA, Felicite Rwemalika, yadutangarije ko kugeza ubu amarushanwa ahuza amakipe (clubs) y’abagore muri Afurika atarimo gukinwa ari nayo mpamvu AS Kigali nayo itajya isohoka ahubwo hakaba hasohoka amakipe y’ibihugu gusa.

Rwemalika ahubwo avuga ko bagiye gutangira gutegura ikipe y’igihugu y’abagore, mu mpera z’uyu mwaka ikazakina amarushanwa yo guhatanira itike yo kuzakina igikombe cya Afurika mwaka utaha.

AS Kigali izahabwa igikombe cya shampiyona ku mugaragaro tariki 15/06/2013, ubwo izaba imaze gukina na ‘Les Lionnes’. Ariko mbere yabwo ikazabanza gukina indi mikino isigaje gukina na Remera Rukoma kuri uyu wa gatandatu, ndetse na Inyemera tariki 08/06/2013.

AS Kigali yatangiye gukina muri shampiyona y’u Rwanda kuva mu mwaka wa 2008. Icyo gihe igikombe cyegukanywe na APR WFC ariko nyuma yabwo kugeza ubu, AS yihariye ibikombe byose uko ari bine byakurikiyeho.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka