AS Kigali nitsinda ‘The Winners’ izahita itwara igikombe cya shampiyona mu bagore

Ikipe ya AS Kigali y’abagore iri hafi kwegukana igikombe cya shampiyona, kuko niramuka itsinze ‘The winners’ mu mukino wa shampiyona zizakina kuri uyu wa gatandatu tariki 25/05/2013, izahita itwara igikombe.

AS Kigali irimo gushaka igikombe cyayo cya gatanu mu mateka yayo, kikaba ari n’icya gatanu yaba itwaye yikurikiranya, ubu iri ku mwanya wa mbere, ikaba irusha ikipe ya Kamonyi iyikurikiye amanota 12 mu gihe hasigaye imikino ine ya shampiyona.

AS Kigali nitsinda ‘The Winners’ cyangwa se zikananganya, bivuze ko izahita itwara igikombe, kuko mu mikino itatu izaba isigaye, ari ntacyo Kamonyi yakora ngo igwize amanota AS Kigali izaba ifite.

Grace Nyinawumuntu atanga imyitozo.
Grace Nyinawumuntu atanga imyitozo.

Nyinawumuntu Grace, umutoza wa AS Kigali avuga ko bamaze kwizera gutwara icyo gikombe, kuko bakurikije imikino isigaye n’uko ikipe yabo hagaze muri iyi minsi, bizeye kuyitsinda.

“Ubu nta kibazo dufite, ikipe yacu imeze neza kandi twamaze kwizera gutwara igikombe, kuko urebye amwe mu makipe asigaye turayarusha, kandi n’ikinyuranyo cy’amanota ari hagati yacu n’ikipe ya kabiri ni kinini ku buryo ari nta mpungenge, kiriya gikombe tugomba kugitwara”.

Kuva shampiyona y’umupira w’amaguru mu bagore yatangira muri 2008, AS Kigali yitwaye neza kugeza ubu. Uretse uwo mwaka wa mbere igikombe cyatwawe na APR WFC, indi myaka yose yakurikiyeho kugeza uyu munsi, ibikombe byose byatwawe na AS Kigali.

AS Kigali yatwaye igikombe n'umwaka ushize.
AS Kigali yatwaye igikombe n’umwaka ushize.

Nyinawumuntu wayitoje kuva icyo gihe kugeza ubu, avuga ko igituma bitwara neza ari uko ubuyobozi bw’ikipe bwita cyane ku bakinnyi, nabo bagakinana ubwitange n’urukundo rw’ikipe.

“Kugeza ubu rwose nta kintu na kimwe tujya tubura. Abayobozi basura ikipe, bagakemura ibibazo byose ikipe ishobora guhura nabyo, kandi n’ibyo bavuganye n’abakinnyi bakabyubahiriza. Abakinnyi banjye rero bakina bafite akanyamuneza n’urukundo rw’ikipe, bigatuma bayitangira ari nayo mpamvu twitwara neza. Ikindi kandi usanga abakinnyi bacu baba badashaka no kuva muri iyi kipe, kuko bitabwaho uko bikwiye”.

AS Kigali yatwaye igikombe n'umwaka ushize.
AS Kigali yatwaye igikombe n’umwaka ushize.

AS Kigali ni ikipe y’umujyi wa Kigali akaba ari nawo uyifasha. Iyo kipe y’abagore yaje muri shampiyona isanga hari n’ikipe ya AS Kigali y’abagabo, gusa yo n’ubwo imaze igihe kinini ugereranyije n’ikipe y’abagore ariko nta gikombe na kimwe yari yatwara hano mu Rwanda.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka