AS Kigali itsinze Rayon Sports nyuma y’igihe kinini nta ntsinzi

Nyuma y’imikino 8 itabona intsinzi, ikipe ya As Kigali itsinze Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 14 yuzuza amanota 14.

Ssekisambu yishimira igitego yari amaze gutsinda Rayon Sports
Ssekisambu yishimira igitego yari amaze gutsinda Rayon Sports

Ni umukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium i Nyamirambo, aho ikipe ya As Kigali yinjiye muri uyu mukino ibizi neza ko imaze imikino 8 yikurikiranya nta ntsinzi, dore ko yari ku mwanya ubanziriza uwa nyuma n’amanota 11.

Nubwo uyu mukino watangiye mu masaha akuze ahagana sa moya z’ijoro, ariko ubwitabire bw’abafana bwo bwari mu rugero.

Umukino watangiye saa moya (7:00pm) maze ikipe ya Rayon Sports itangira isatira ubona ko ifite inyota yo gutsinda hakiri kare.

KuNmunota wa 4 ikipe ya As Kigali yabonye kufura inyuma gato y’urubuga rw’umunyezamu, ariko OSALUWE RAFAEL awutera hejuru y’izamu kure.

Ikipe ya As Kigali mu minota 9 ya mbere ni yo wabonaga ko irimo guhererekanya neza, ndetse ku munota wa 10 yanabonye koruneri ariko ntibayibyaza umusaruro.

Elisa Ssekisambu watsinze ibitego 2
Elisa Ssekisambu watsinze ibitego 2

Rayon Sports yabaye nkizazamuka maze yongera gusatira ikipe ya As Kigali, gusa ubwugarizi bwa As Kigali bwari buhagaze neza.

Ku munota wa 16 ikipe ya As Kigali yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Elisa SSEKISAMBU, ku burangare bwa ba myugariro ba Rayon Sports bikanze ko hari habaye ikosa, ariko umusifuzi Mutoni Aline yemeza ko ari igitego.

Ku makosa ya ba myugariro ba Rayon Sports bari bagiye kumva inama z’umutoza, maze izamu bakarireka ryonyine, As Kigali yatsinze igitego cya 2 ku munota wa 22 cyatsinzwe nanone na Elisa SSEKISAMBU.

Ku munota wa 45 ikipe ya Rayon Sports yabonye igitego cyatsinzwe na Muhire Kevin ku mupira yari ahawe na Youssef, maze amakipe yombi ajya kuruhuka ari ibitego 2 bya As Kigali kuri 1 cya Rayon Sports.

Ubwo igice cya kabiri cyatangiraga, ikipe ya Rayon Sports yahise ikora impinduka zihuse ikuramo Youssef Rhab maze yinjiza Tuyisenge Arsene.

Ikipe ya Rayon Sports yakomeje gusatira ariko abugarira ba As Kigali bababera ibamba.

Ku munota wa 77 ikipe ya As Kigali yabonye ikarita y’umutuku yahawe Akayezu, nyuma yo kuzuza amakarita 2 y’umuhondo byamuviriyemo ikarita y’umutuku.

Rayon Sport muri iyi minota ni yo yageragezaga gusatira ariko bitagize icyo bitanga mu bwugarizi bwa As Kigali, ari na ko abakinnyi ba As Kigali wabonaga barimo kuryama cyane.

Rayon Sports yongeye gukora impinduka ikuramo Serumogo Ally maze yinjiza Iraguha Hadji ,baje kongera imbaraga ku ruhande rw’iburyo ariko biranga biba iby’ubusa.

Nyuma yuko iminota 90 y’umukino irangiye, umusifuzi wa kane w’umukino yahise yongeraho iminota 8.

Iyi minota ntacyo yahinduye ku bitego kuko n’ubundi umukino warangiye ari ibitego 2 bya As Kigali ku gitego 1 cya Rayon Sports.

Kiyovu Sports yatsinze Etincelles ibitego 2-1
Kiyovu Sports yatsinze Etincelles ibitego 2-1
Musanze yanyagiye Marine FC ibitego 4-0
Musanze yanyagiye Marine FC ibitego 4-0
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka