Aruna Madjaliwa wari warahagarikiwe umushahara, yagaragaye mu myitozo ya Rayon Sports (Amafoto)

Umurundi ukinira Rayon Sports hagati mu kibuga yugarira, Aruna Madjaliwa, yagaragaye ku wa kabiri tariki 27 Gashyantare 2024 mu myitozo y’iyi kipe. Ni nyuma y’amezi ane yari amaze adakina kubera imvune yateje ubwumvikane bucye hagati ye na Rayon Sports kugeza ubwo ahagarikirwa umushahara.

Mu myitozo yakoze wenyine yagiye akora no ku mupira
Mu myitozo yakoze wenyine yagiye akora no ku mupira

Ni imyitozo yagaragayemo mu Nzove aho ikipe isanzwe ikorera imyitozo ku gicamunsi. Nk’umuntu wari umaze iminsi yaravunitse adakorana n’abandi mu gihe kingana n’amezi hafi atatu, uyu munsi yakoze imyitozo ye ku giti cye irimo kuzenguruka ikibuga yiruka, ndetse nyuma atangira gukora anatera umupira, ibitanga icyizere ko ashobora gutangira gufasha ikipe ya Rayon Sports hagati mu kibuga, akaba aheruka kuyikinira tariki 4 Ugushyingo 2023 ubwo batsindaga Mukura VS 4-1.

Byagenze bite ngo Aruna Moussa Madjaliwa amare hafi amezi atatu adakina?

Uyu mukinnyi wagize imvune ku mutsi uri hejuru ya gatsinsino (Tendon d’Achille) yari amaze iminsi ibye bitavugwaho rumwe aho nyuma yo kuvunika mu Ugushyingo 2023 ku munsi wa cumi wegeraga isozwa ry’imikino ibanza ya shampiyona ubundi byitezwe ko azagaruka mu mikino yo kwishyura yatangiye tariki 13 Mutarama 2024.

Umwe mu baganga ba Rayon Sports wari waganiriye na Kigali Today uyu mukinnyi akivunika yari yavuze ko imikino yo kwishyura yari kuzatangira yamaze gukira akaza gufasha ikipe.

Yagize ati "Mu mikino isigaye ngo imikino ibanza irangire ntabwo twamwitega ariko kuko tuzabona akaruhuko, imikino yo kwishyura izatangira yarakize."

Ibi ariko ntabwo ariko byagenze dore ko inshuro nyinshi batekerezaga ko yaba yarakize we yavugaga ko ngo akibabara ndetse abaganga b’Ikipe ya Rayon Sports na bo bagera aho bavuga ko imvune yabaye amayobera kuri bo. Inshuro nyinshi Kigali Today yaganiraga na bamwe mu bagize ikipe y’abaganga ba Rayon Sports ibaza aho imvune ye igeze bavugaga ko na bo byabayobeye.

Umwe yagize ati "Imvune ya Aruna Mousa natwe aho bigeze yatubereye amayobera, atubwira ko akiri kubabara kandi akubwiye gutyo ntacyo warenzaho kuko niwe wumva ububabare kandi ntabwo umukinnyi yakina adakandagira.Umuntu akubwiye ko ababara wakora iki? ni ugutegereza."

Aruna Moussa Madjaliwa yagaragaye mu myitozo ya Rayon Sports nyuma y'amezi hafi ane atagaragara mu ikipe
Aruna Moussa Madjaliwa yagaragaye mu myitozo ya Rayon Sports nyuma y’amezi hafi ane atagaragara mu ikipe

Mu bihe bitandukanye hagiye havugwa byinshi birimo ko uyu musore yashatse kuva mu ikipe ya Rayon Sports yabonye ikipe hanze y’u Rwanda yewe akanabisaba ubuyobozi ariko bukamukurira inzira ku murima nubwo ubwo Kigali Today yashakaga kumenya ukuri kwa byo ubuyobozi bw’ikipe bwavuze ko atigeze abisaba. Icyo gihe kandi ubuyobozi bwavugaga ko ari hafi kugaruka mu myitozo ariko agategerezwa amaso agahera mu kirere kugeza nubwo afashe icyemezo akaba anisubiriye iwabo i Burundi ubu buyobozi butabizi.

Yandikiwe ibaruwa asabwa kuza mu kazi cyangwa ntazongere guhembwa

Nyuma y’uko bikomeje kuba amayobera dore ko nubwo yaba yaravunitse bitewe naho imvune igeze umukinnyi aba ategetswe kuza ku kibuga ariko bikaba atari ko byari bimeze kuri Aruna Moussa Madjaliwa, ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports butari buzi ngaho aherereye bwafashe icyemezo cyo kumwandikira ibaruwa bumusaba kugaruka mu kazi kuko raporo abaganga batanga ari uko yakize ,muri iyi baruwa kandi uretse gusabwa kugaruka mu kazi dore ko nta gikorwa na kimwe cy’ikipe yagaragaragamo yanabwiwe ko mu gihe atabikora uko abisabwa azahagarikirwa umushahara ntiyongere guhembwa.Nyuma yo kuyibona akaba yahise yitabira imyitozo yakozwe kuri uyu wa Kabiri.

Aruna Moussa Madjaliwa yaguzwe na Rayon Sports mu mpeshyi ya 2023 ayisinyira amasezerano y’imyaka ibiri azarangira mu mpeshyi ya 2025.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka