APR yatsitaye kuri Marines biyibuza umwanya wa mbere

Mu mikino ya Shampiona itari yarakiniwe igihe yabaye kuri iki cyumweru,APR yanganyije na Marines,mu gihe Police Fc yatsinze AS Kigali

Kuri iki cyumweru taliki ya 03/04/2016,Shampiona y’icyiciro yari yakomeje hakinwa imikino y’ibirarane yagombaga gukinwa ubwo APR fc na Police Fc zari mu mikino mpuzamahanga yahuzaga amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byayo,aho aya makipe yaje gusezererwa yose muri 1/16.

APR Fc ntiyabashije gutsinda umukino wa Marines yakinnye kuri iki cyumweru
APR Fc ntiyabashije gutsinda umukino wa Marines yakinnye kuri iki cyumweru

APR Fc mu mukino wayihuje na Marines,byasabaga ko APR Fc itsinda maze igahita iyobora urutonde rwa shampiona y’icyiciro cya mbere by’agateganyo,gusa ntibyayihiriye kuko amakipe yombi yanganyije 0-0

Police Fc
Police Fc

Undi mukino wabereye kuri Stade ya Kicukiro,Police Fc ibifashijwemo na Danny Usengimana yaje gutsinda AS Kigali,bituma Police Fc isigara irushwa inota rimwe na AS Kigali yayirushaga ane mbere y’umukino.

Urutonde rw’agateganyo

Ikipe Imikino Amanota
01 RAYON SPORTS 15 32
02 MUKURA VS 15 32
03 APR FC 14 31
04 AS KIGALI 14 28
05 POLICE FC 14 27
06 KIYOVU SPORTS 15 23
07 GICUMBI FC 15 21
08 BUGESERA FC 15 21
09 SUNRISE FC 15 19
10 AMAGAJU FC 15 18
11 MARINES FC 15 17
12 MUSANZE FC 15 15
13 ESPOIR FC 15 15
14 RWAMAGANA CITY FC 15 9
15 ETINCELLES FC 14 6
16 AS MUHANGA 15 4
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ESE A.P.R FS KIKOMEYE BAYISHAKIYE UMWATAKA

MANIRAGUHA NEPO yanditse ku itariki ya: 7-04-2016  →  Musubize

ni ukwiteganyiriza izaduha andi atatu muri retour , ubundise ko byagenda kose igikombe bazakiduha ntazindi ngorane rwose ...

muteteri joys yanditse ku itariki ya: 4-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka