APR na Mukura zigiye guhatanira Super Cup i Rubavu

Ikipe ya APR Fc yegukanye Shampiona na Mukura yatwaye igikombe cy’Amahoro, zigiye guhatanira igikombe kiruta ibindi kizabera i Rubavu

APR na Mukura zigiye guhurira i Rubavu
APR na Mukura zigiye guhurira i Rubavu

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryamaze kwemeza ko APR na Mukura zigomba guhurira i Rubavu tariki 06 Ukwakira 2018, mu gikombe kiruta ibindi u Rwanda (Super Cup).

Amatara i Rubavu yarazimye umukino wimurirwa i Kigali umwaka ushize
Amatara i Rubavu yarazimye umukino wimurirwa i Kigali umwaka ushize

Ikipe ya APR Fc yegukanye Shampiona y’uyu mwaka n’amanota 66, mu gihe ikipe y Mukura yarangije Shampiona ifite amanota 31 iri ku mwanya wa 13, gusa iza gutwara igikombe cy’Amahoro itsinze rayon Sports kuri Penaliti.

Ni ubwa kabiri iki gikombe kigiye kubera i Rubavu
Ni ubwa kabiri iki gikombe kigiye kubera i Rubavu

Iki gikombe umwaka ushize nabwo cyari cyakiniwe i Rubavu gihuza APR na Rayon Sports, umukino utaraje kurangira kuko amatara yaje kuzima burundu kuri Stade, aho Rayon Sports yari ifite ibitego 2-0, maze umukino wimurirwa i Nyamirambo ubwo hakinwaga iminota 27 yari isigaye, maze umukino urangira bikiri 2-0.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka