APR FC yegukanye ku nshuro ya munani igikombe cy’Amahoro itsinze Police FC

APR FC ku nshuro ya munani yegukanye igikombe cy’Amahoro nyuma yo gutsinda Police FC igitego 1-0 ku mukino wa nyuma wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa gatanu tariki ya 4/7/2014.

Igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uwo mukino cyinjijwe na rutahizamu Ndahinduka Michel ku munota wa 60, nyuma y’akavuyo kabaye imbere y’izamu rya Police FC, gakomotse ku mupira wari uvuye muri Koroneri.

Generaj James Kabarebe yishimira igikombe ari kumwe na General Patrick Nyamvumba n'abandi bayobozi ba APR FC.
Generaj James Kabarebe yishimira igikombe ari kumwe na General Patrick Nyamvumba n’abandi bayobozi ba APR FC.

Muri uwo mukino wahujwe n’itariki ya 4 Nyakanga u Rwanda rwizihijeho umunsi wo kwibohoka ku nshuro ya 20, APR FC yari yarihaye intego yo kwegukana icyo gikombe byanze bikunze, dore ko yari yarakibuze umwaka ushize ubwo yasezererwaga na AS Kigali muri ½ cy’irangiza , ikaza no kwegukana igikombe.

Mu gice cya mbere cy’uwo mukino, APR FC yasezereye Kiyovu Sport muri ½ cy’irangiza, yashakishije igitego ariko imipira Mubumbyi Bernabé na Ndahinduka Michel bahabwaga ntibabashije kuyibyazamo ibitego.

Nshutinamagara Isamail, Kapiteni wa APR FC amaze gushyikirizwa ikombe na Minisitiri wa Siporo Protais Mitali.
Nshutinamagara Isamail, Kapiteni wa APR FC amaze gushyikirizwa ikombe na Minisitiri wa Siporo Protais Mitali.

Police FC nayo, yashakaga icyo gikombe ku nshuro ya mbere yasatiraga ikoresha cyane cyane Sina Gerome na Sebanani Emmanuel, ariko amakipe yagiye kuruhuka ari nta gitego kibonetse.

Igice cya kabiri, Police FC yagitangiye irusha APR FC kwiharira umupira no gusatira ariko APR FC iba ariyo ibyaza umusaruro amahirwe makeya yabonye, ubwo ku munota wa 60 Ndahinduka Michel yanyegenyezaga incindura ku mupira wari uvuye muri koroneri.

Abayobozi bakuru ba APR FC, abakinnyi n'abafana bishimira igikombe.
Abayobozi bakuru ba APR FC, abakinnyi n’abafana bishimira igikombe.

Mu minota ya nyuma y’uwo mukino wayobowe na Kagabo Issa, Police FC yageze ku mukino wa nyuma isezereye SEC Academy, yakomeje gusatira ndetse ibona amahirwe akomeye ubwo Sebanani Emmanuel yasigaranaga na Ndoli Jean Claude wari urinze izamu rya APR FC bonyine, ariko umupira yari afite akawutera hejuru y’izamu.

Ni ku nshuro ya gatatu APR FC itsindira Police FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro, Police FC ikaba itaracyegukana na rimwe mu gihe APR FC yacyegukanye ku nshuro ya munani mu mateka yayo harimo mu mwaka wa 2002, 2006, 2007, 2008, 2010, 2011, 2012 ndetse na 2014.

Police Fc yabaye iya kabiri yambitswe imidari.
Police Fc yabaye iya kabiri yambitswe imidari.

Icyo gikombe cy’Amahoro kije gisanga icya shampiyona iyo kipe y’ingabo z’u Rwanda iheruka kwegukana kizanatuma ihagararira u Rwanda mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika (CAF Champions League).

Kuba APR FC yaratwaye igikombe cya shampiyona ikaba yanatwaye icy’Amahoro byahaye amahirwe Rayon Sport yabaye iya kabiri muri shampiyona kuzahagararira u Rwanda mu gikombe gihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika (CAF Confederation Cup).

Andi mafoto:

Police FC imaze gutsindwa na APR FC ku mukino wanyuma ku nshuro ya gatatu.
Police FC imaze gutsindwa na APR FC ku mukino wanyuma ku nshuro ya gatatu.
Igikombe APR FC yahawe gifite isura nk'iy'umupira wa zahabu ( Ballon d'Or).
Igikombe APR FC yahawe gifite isura nk’iy’umupira wa zahabu ( Ballon d’Or).
Abakunzi ba APR FC bari bishimiye igikombe cya munani begukanye.
Abakunzi ba APR FC bari bishimiye igikombe cya munani begukanye.
Abakunzi ba APR FC mu mudiho.
Abakunzi ba APR FC mu mudiho.
Umukino warebwe n'abafana baringaniye.
Umukino warebwe n’abafana baringaniye.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka