APR FC yatsinze AS Kigali mu mukino wa ½ mu gikombe cy’Amahoro

APR FC yoyongereye amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma mu gikombe cy’Amahoro, nyuma yo gutsinda AS Kigali igitego 1-0 mu mukino ubanza wa ½ cy’irangiza, wabereye kuri Stade Kicukiro tariki 18/05/2013.

Igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uwo mukino, cyatsinzwe na myugariro Bayisenge Emery mu gice cya mbere, ubwo yateraga penaliti neza, nyuma y’ikosa ryakorewe kuri Sekamana Maxime mu rubuga rw’amahina.

Nubwo igice cya mbere aricyo cyabonetsemo igitego, amakipe yombi yakinaga umukino udashimishije, kuko wasangaga abakinnyi ku mpande zombi batakaza imipira cyane, ndetse nta n’amahirwe afatika yabonetse yo kubona ibindi bitego.

Igice cya kabiri nicyo cyaranzwe no gusatirana cyane, aho umutoza wa AS Kigali Kasa Mbungo Andre yashyize mu kibuga Ndikumana Bodo wafatanyaga na Jimmy Mbaraga gushaka ibitego ariko ba myugariro ba APR FC bakomeza kwitwara neza.

APR FC nayo ku ruhande rwayo, umutoza Andreas Spier wagaragazaga ko atashimishijwe n’uko abakinnyi be bakinaga, yongereye imbaraga mu busatirizi ashyiramo Mubumbyi Barnabé wasimbuye Iranzi Jean Claude, ariko akigera mu kibuga ahita avunika, maze nawe asimburwa na Songa Isaie.

Songa Isaie yahinduye byinshi kuko yagoye cyane abakina inyuma muri AS Kigali ndetse ku munota wa 85, yari atsinze igitego ariko myugariro wa AS Kigali Mukubya James wari uhagaze neza muri uwo mukino, akuramo umupira benshi bari bazi ko ari igitego.

Nubwo ayo makipe yombi abarizwa mu mugi wa Kigali, AS Kigali niyo yitwaga ko yakiriye APR FC, kuko muri iri rushanwa kwakira no gusura kw’amakipe bigira agaciro ayo amakipe anganyije ibitego mu mikino ibiri, harebwa iyatsinze ibitego byinshi hanze, ikaba ariyo ikomeza.

Ibyo bivuze ko APR FC ifite amahirwe menshi yo gukomeza kurusha AS Kigali, kuko yabashije gutsinda igitego kandi ikanagitsindira hanze y’ikibuga cyayo.

Umukino wa nyuma w’icyi gikombe uzahuza ikipe izarokoka hagati ya APR FC na AS Kigali hamwe na Bugesera FC na AS Muhanga.

Ikipe izatwara igikombe cy’Amahoro izahabwa amafaranga Miliyoni 10, ikazanahita ibona itike yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika (CAF Confederation Cup).

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Apr fc yongeye igaruka kumurongo bayitege turaje tubatsinde apr tukuri inyuma

gatera eric yanditse ku itariki ya: 22-05-2013  →  Musubize

APR NIYIHANGANE UYU MWAKA SI UWAYO ITEGEREZE UTAHA KANDI ITEGURE CECAFA NEZA KUGIRANGO IGARURE IKIZERE MU BAFANA BAYO

ISHIMIRWE AIMABLE yanditse ku itariki ya: 21-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka