APR FC yatangiye itsinda, Rayon Sport itungurwa n’Amagaju

Ku munsi wa mbere wa shampiyona y’umupira w’amaguru yatangiye ku wa gatandatu tariki 22/09/2012, APR FC iheruka kwegukana igikombe cya shampiyona yatsinze Marine FC mu gihe mukeba wayo Rayon Sport yatunguwe igatsindirwa mu rugo n’Amagaju FC.

Mu mukino wahuje APR FC na Marine kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, Marine FC niyo yafunguye amazamu ku munota wa 14, ku gitego cy’umutwe cyatsinzwe na Said Kuradusenge, ubwo yahabwaga umupira na Hategekimana Bonaventure ‘Gangi’.

APR FC itajya itsindwa na Marine mu mateka y’aya makipe ya gisirikare, yakomeje gusatira ishaka kwishyura ndetse biza kuyihira ku munota wa 34 ubwo Bernabé Mubumbyi wahoze akina muri Academy y’iyo kipe, yatsindaga igitego cya mbere cya APR ku mupira mwiza yahawe na Iranzi Jean Claude.

Mu gice cya kabiri Marine yaje gucika intege mu gihe APR yo yasatiraga cyane. APR FC yaje kubona igitego cy’intsinzi ku munota wa 60 gitsinzwe na Iranzi Jean Claude wigaragaje muri uwo mukino agahesha APR FC amanota atatu y’umunsi.

Ubwo APR FC yatsindaga, mukeba wayo Rayon Sport yo ntabwo yari yorohewe n’Amagaju. Mu mukino wahuje aya makipe i Nyanza ku cyicaro gishya cya Rayon Sport, Amagaju yaherukaga gutsindwa na Rayon Sport ibitego 6-0 mu irushanwa ry’Agaciro Development Fund’ yaje kuyigaranzura iyitsinda ibitego 2-1.

Mu yindi mikino yabaye, Police FC yanganyije 0-0 na La Jeunesse ku Kicukiro, Etincelles nayo inganya na AS Muhanga 0-0.

Kuri icyi cyumweru tariki 23/09/2012 harakinwa imikino itatu aho Kiyovu Sport yakira Espoir FC ku Mumena, Isonga ikine na Musanze FC ku Kicukiro naho Mukura VS yakire AS Kigali kuri Stade Kamena i Huye.

Ku munsi wa mbere wa shampiyona Amagaju FC na APR FC nizo ziri ku isonga buri kipe ikaba ifite amanota atatu.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka