APR FC yasezerewe rugikubita na Vital’o muri ‘Champions League’

APR FC, ikipe yari ihagarariye u Rwanda mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika (CAF Champions League), yasezerewe na Vital’o yo mu Burundi nyuma y’umukino wo kwishyura wabereye kuri Stade Prince Louis Rwagasore i Bujumbura ku cyumweru tariki ya 03/03/2013.

APR FC yari yaratsinzwe na Vital’o ibitego 2-1 mu mukino ubanza wabereye i Kigali. Mu mukino wp kwishyura APR FC yasabwaga gutsindira i Bujumbura ibitego byibura 2-0 kugira ngo ibashe gukomeza muri 1/16 cy’irangiza. APR FC yagerageje gukora akazi yasabwaga ko gusatira Vital’o ariko igice cya mbere kirangira ari ubusa ku busa.

Mu gice cya kabiri APR FC yasatiriye cyane iza no kubona igitego kimwe rukumbi ku munota wa 75 gitsinzwe na Barnabé Mubumbyi ariko ntabwo cyari gihagije ngo APR FC ikomeze mu cyiciro gikurikiyeho. Icyo gitego APR FC yatsinze cyatumye ku giteranyo cy’ibitego byavuye mu mikino yombi amakipe yombi anganya ibitego 2-2.

Bitewe n’uko itegeko riha amahirwe yo gukomeza ikipe yatsindiye ibitego byinshi hanze (away goal rule), byatumye Vital’o FC yari yaratsinze ibitego 2-1 i Kigali ikomeza muri 1/16, APR FC irasezererwa.
Muri 1/16 cy’irangiza, Vital’o izakina na Enugu Rangers yo muri Nigeria yasezereye Sporting Príncipe yo muri Sao Tomé et Principe.

APR FC ikunze guhagararira u Rwanda mu mikino nk’iyo ariko ntibashe kugera kure. Mu mwaka ushize yaviriyemo mu cyiciro cya kabiri (1/16 cy’irangiza) isezererewe na Club Africain yo muri Tuniziya
APR FC isezerewe nyuma y’aho Police FC nayo yari ihagarariye u Rwanda mu mikino ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo (CAF Confederation Cup) nayo isezerewe ku ikubitiro na Lydia Ludic Academic nayo y’i Bujumbura.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

urababara Rayon itaragukubitira mwigunira.pore ntagahora gahanze.

kazuba yanditse ku itariki ya: 5-03-2013  →  Musubize

simbabeshyandababayeeeee

evariste yanditse ku itariki ya: 4-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka