APR FC yageze ku mukino wa nyuma wa CECAFA nyuma yo gusezerera El Merreikh kuri penaliti

APR FC yamaze kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cya ‘CECAFA Kagame Cup’ kirimo kubera muri Soudan, nyuma yo gusezerera El Merreikh yo muri Soudan iyitsinze penaliti 3-1 mu mukino wa ½ cy’irangiza wabaye ku wa gatanu tariki ya 28/6/2013.

APR FC yitwaye neza kuva irushanwa ryatangira ikaba itaratsindwa na rimwe, muri uwo mukino yabanje gutsindwa igitego na El Merreikh ku munota wa mbere w’igice cya kabiri ubwo Kabagambe Joseph wanakinnye mu Rwanda muri Atraco FC yinjiranaga ba myugariro ba APR FC.

Nyuma y’iminota umunani gusa, Rutahizamu wa APR FC Songa Isaie yahize yishyura icyo gitego ku mupira mwiza yahawe na Sekamana Maxime wari umaze kwinjira mu kibuga asimbuye Ngomirakiza Hegman.

Nyuma y’icyo gitego, El Merreikh yakiniraga imbere y’abakunzi bayo, yakoresheje imbaraga nyinshi ishaka ikindi gitego, ariko APR FC ibifashijwemo n’umunyezamu wayo Ndoli Jean Claude, ikomeza kurinda izamu ryayo neza.

Nyuma y’aho iminota 30 y’inyongera itagize icyo ihindura ku gitego 1-1, hitabajwe za penaliti, maze Ndoli Jean Claude wari wanitwaye neza mu mukino, akuramo penaliti eshatu za El Merreikh, mu gihe abakinnyi batatu ba APR FC bo babashije kuzinjiza, maze APR FC isezerera Merreikh kuri penaliti 3-1.

APR FC yabonye itike yo kujya ku mukino wa nyuma imaze gukora akazi gakomeye, dore ko yatangiye irushanwa iri mu itsinda rikomeye ririmo Vital’o, yo mu Burundi, El Merrekh yasezereye, na Elman yo muri Somalia, ariko ikitwara neza ikegukana umwanya wa kabiri muri iryo tsinda.

APR FC, muri ¼ cy’irangiza yasezereye Express yo muri Uganda iyitsinze ibitego 2-0, ikaba itegereje kumenya ikipe izakina nayo umukino wa nyuma hagati ya mukeba wayo mu Rwanda Rayon Sport na Vital’o zizakina umukino wazo wa ½ cy’irangiza ku wa gatandatu tariki ya 29/6/2013.

APR irimo gushaka igikombe cya kane cya CECAFA, nyuma y’icyo yatwaye muri 2004, 2007 na 2010, byose ikaba yarabitwariye ku butaka bw’u Rwanda, ubu ikaba ishaka kukivana hanze y’u Rwanda bwa mbere mu mateka yayo.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka