APR FC na Rayon Sports zigiye gucakirana mbere ya shampiyona

Mu rwego rwo gukomeza gukusanya amafaranga ashyirwa mu kigega "Agaciro Development Fund" hateguye irushanwa ry’umupira w’amaguru rizahuza amakipe akomeye mu gihugu.

Aya makipe y'amakeba agiye kongera gucakirana mbere ya shampiyona ya 2017-2018
Aya makipe y’amakeba agiye kongera gucakirana mbere ya shampiyona ya 2017-2018

Biteganyijwe ko iryo rushanwa rizaba kuva ku itariki ya 09 Nzeli kugeza ku itariki ya 16 Nzeli 2017, mbere y’uko shampiyona ya 2017-2018, itangira.

Iryo rushanwa rizahuza amakipe ane ya mbere muri shampiyona ya 2016-2017 ari yo Rayon Sports, Police FC, APR FC na AS Kigali.

Iryo rushanwa rigamije gukusanya amafaranga ashyirwa mu kigega “Agaciro Development Fund, kigamije kwimakaza umuco wo kwigira kw’Abanyarwanda.

Umukino ufungura iryo rushanwa uzaba ku itariki ya 09 Nzeli 2017, uzahuza ikipe ya AS Kigali na APR FC. Rayon Sports yatwaye igikombe cya shampiyona izakina na Police FC yabaye iya kabiri.

Iyo mikino izarangira amakipe yose ahuye. Bazabara amanota nyuma ibaye iya mbere ihabwe igikombe.

Iryo rushanwa rizasozwa n’umukino ukomeye hagati y’amakipe y’amakeba ari yo APR FC na Rayon Sports uzaba tariki ya 16 Nzeli 2017. Icyo gihe Police FC yo izaba yahuye na AS Kigali.

Ubwo irushanwa "Agaciro Development Fund football Championship" ryatangiraga mu mwaka wa 2015 ryegukanywe na Police FC nyuma yo gutsinda Sunrise igitego 1-0.

Dore uko gahunda y’imikino iteye

Ku wa 09 Nzeli 2017

AS Kigali vs APR FC (Amahoro Stadium, 13:00)
Rayon Sports vs Police FC (Amahoro Stadium, 15:30)

Ku wa 13 Nzeli 2017

APR FC Vs Police FC (Amahoro Stadium, 15:30)
Rayon Sports vs AS Kigali (Amahoro Stadium, 18:00)

Ku wa 16 Nzeli 2017

AS Kigali vs Police FC (Amahoro Stadium, 13:00)
APR FC vs Rayon Sports (Amahoro Stadium, 15:30)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Nk’aba Rayon, APR izaze tuyimesure nta mikino isanzwe ibizi.

Mboro Kante yanditse ku itariki ya: 9-08-2017  →  Musubize

Nibyiza kuba hashyirwaho irushanwa nk’iri rizatuma tumenya aho amakipe yacu ahagaze kandi tunatanga n’umusanzu WO kwiyubakira igihugu twihesha agaciro. Naho Apr yo tuzayishwanyaguza.

Ndagijimana Eric yanditse ku itariki ya: 9-08-2017  →  Musubize

Nkuko na 2015 POLICE FC yaryegukanye nubundi izaritwara.

Ndayishimiye yanditse ku itariki ya: 9-08-2017  →  Musubize

Police FC iraryegukana mwese murarushywa n’ubusa ubusa.

Alpha yanditse ku itariki ya: 9-08-2017  →  Musubize

Abareyo turi tayari pe

Callixte yanditse ku itariki ya: 8-08-2017  →  Musubize

sha nize tuyihonde hakiri kare tuyereke ko Aba Rayon tudakina

fndayisenga yanditse ku itariki ya: 8-08-2017  →  Musubize

twongeye twafannye.

elias yanditse ku itariki ya: 8-08-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka