APR FC na AS Kigali zirahatanira kugera ku mukino wa nyuma mu gikombe cy’Amahoro

APR FC na AS Kigali zikina umukino wa ½ cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro kuri uyu wa Gatandatu tariki 18/05/2013 kuri Stade ya Kicukiro, aho bakunze kwita muri ETO, zombi zifite intego yo kugera ku mukino wa nyuma ndetse zikegukana igikombe.

Ayo makipe yombi, ntabwo byashoboka ko agera ku mukino wa nyuma, kuko hagomba gusigara ikipe imwe muri zo, gusa umutoza wa AS Kigali Kasa Mbungo Andre avuga ko yihaye intego yo kugera ku mukino wanyuma akanegukana igikombe.

Yagize ati: “Ntabwo byoroshye kuko APR FC ni ikipe ikomeye, ariko intego yacu ni iyo gutwara igikombe cy’Amahoro tukaba twahagararira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga niyo dufite.

Tuzi neza ko APR FC ikomeye ndetse abakinnyi bayo igenderaho bamenyereye cyane mu ikipe y’igihugu ariko tugomba guhangana nayo.”

Andreas Spier, umutoza wa APR FC yatwaye igikombe cy’Amahoro umwaka ushize we avuga ko yubaha AS Kigali kuko azi neza ko nayo izaza mu mukino ishaka kuwutsinda, ariko kandi ngo yizeye abakinnyi be.

Ati: “AS Kigali dufitanye imikino ibiri ya ½ cy’irangiza, gukina nayo rero bisaba ubwitange n’ubushishozi, kandi abakinnyi banjye barabizi kandi babifitiye ubushobozi ku buryo numva nta kabuza ko tuzagera ku mukino wa nyuma.”

AS Kiali igiye gukina na APR FC yeherukaga kuyitsinda ibitego 3-0 mu mukino wa shampiyona, ariko umutoza wa AS Kigali Kasa Mbungo avuga ko batazemerera APR FC ko yongera kubatsinda uko yiboneye, kuko biteguye neza.

AS Kigali yasezereye Musanze FC muri ¼ cy’irangiza, mu gihe APR FC yo yasezereye Isonga FC.
Ikipe izarokoka hagati ya AS Kigali na APR FC, izakina umukino wa nyuma n’izatsinda hagati ya AS Muhanga na Bugesera, zo zikaba zigomba gukina umukinowazo ubanza ku cyumweru tariki ya 19/5/2013, nazo zikazazakinira ku Kicukiro.

Ikipe izatwara igikombe cy’Amahoro izahabwa kandi na Miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda, ikazanahagararira u Rwanda mu gikombe gihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika (CAF Confederation cup).

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka