APR Fc na AS Kigali mu mukino usoza imikino ibanza

Kuri uyu wa gatatu nibwo hakinwa imikino ibiri ya nyuma y’ibirarane isoza imikino ibanza muri Shampiona y’cyiciro cya mbere u Rwanda

Ku bibuga bya Stade ya Kigali na Stade Umuganda haraza kuba habera imikino ya Shampiona itari yarabereye igihe,aho by’umwihariko umukino utegerejwe na benshi ari umukino uza guhuza APR Fc na AS Kigali kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

APR Fc ntiyabashije gutsinda umukino wa Marines yakinnye kuri iki cyumweru
APR Fc ntiyabashije gutsinda umukino wa Marines yakinnye kuri iki cyumweru

Uyu mukino ikipe iramutse iwutsinze yarangiza imikino ibanza ya Shampiona iri ku mwanya wa mbere n’amanota 32,mu gihe AS Kigali nayo iwutsinze yahita isimbura APR Fc ku mwanya wa gatatu n’ubwo zaba zinganya amanota,gusa AS Kigali ikaba irusha APR Fc umubare w’ibitego izigamye.

Undi mukino utegerejwe uraza kubera kuri Stade ya Rubavu,aho ikipe ya Etincelles iri ku mwanya wa 15 ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiona,iza kwakira Police Fc iri ku mwanya wa 5,umukino uteganijwe nawo gutangira Saa cyenda n’igice z’amanywa.

Urutonde rw’agateganyo

Ikipe Imikino Amanota
01 RAYON SPORTS 15 32
02 MUKURA VS 15 32
03 APR FC 14 31
04 AS KIGALI 14 28
05 POLICE FC 14 27
06 KIYOVU SPORTS 15 23
07 GICUMBI FC 15 21
08 BUGESERA FC 15 21
09 SUNRISE FC 15 19
10 AMAGAJU FC 15 18
11 MARINES FC 15 17
12 MUSANZE FC 15 15
13 ESPOIR FC 15 15
14 RWAMAGANA CITY FC 15 9
15 ETINCELLES FC 14 6
16 AS MUHANGA 15 4
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka