APR FC itsinze Sunrise FC ifata umwanya wa mbere

Ikipe ya APR FC yatsindiye Sunrise i Nyagatare mu mukino w’ikirarane wa shampiyona wakinwe kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2023 ikura Musanze FC ku mwanya wa mbere.

Wari umukino w’umunsi wa gatanu ariko utarabereye igihe kuko APR FC yari ku mikino Nyafurika. Ni umukino utoroheye iyi kipe nubwo yagiye ibona uburyo bukomeye ariko butabaye bwinshi.

Uyu mukino watangiranye no gukina neza kuri Sunrise FC ariko ntibone amahirwe menshi imbere y’izamu mu gihe APR FC nayo yakinaga gusa yo ikabona mahirwe arimo akomeye.Mu gice cya mbere Ndayishimiye Diedonne wari wasimbuye kuri kabiri Fitina Ombolenga utakinnye uyu mukino yazamukanaga umupira maze yawuhindura ukanyura imbere y’izamu ukabura uwushyira mu izamu.

Uruhande rw’ibumoso rwa Sunrise FC rwagaragazaga intege nke umutoza Jackson Mayanja ku munota wa 29 yarukuyeho Byukusenge Jean Michelle warukinaga ashyiramo Shema Frank. Igice cya mbere cy’uyu mukino cyarangiye ari 0-0.

Mu gice cya kabiri APR FC yakomeje gusunika ngo ibone intsinzi ariko bikayigora gusa ibonamo uburyo bukomeye burimo kufura yatewe na Nshimirimana Ismael Pitchou ku ikosa ryari rikorewe Kwitonda Alain Bacca ariko umupira ugafata igiti cy’izamu.

Sunrise FC yakomeje kugorwa no kubona izamu dore ko imipira myinshi yahabwaga rutahizamu Yafessi Mubilu yayiteraga hejuru y’izamu yewe na Robert Mukokotya bose batahirwaga no gutera mu izamu rya APR FC.

Uko byagiraga iyi kipe yari yakiriye uyu mukino ku rundi ruhande APR FC yari yasuye yo yahoraga imbere y’izamu rya Sunrise FC.Ku munota wa 82 byayibyariye umusaruro ubwo Mugisha Gilbert yinjiranaga mu rubuga rw’amahina umupira maze agakorerwa ikosa hagatangwa penaliti.

Uyu mupira w’umuterekano wabanje gufatwa na Thaddeo Lwanga ariko birangira awuhaye Victor Mbaoma atsinda penaliti yavuyemo igitego 1-0 cyatanze amanota atatu ku ikipe ya APR FC.

Icyo bivuze:

Aya manota atatu yafashije APR FC kugira amanota 25 kuri 33 imaze gukinira mu mikino 11 yujuje byatumye ifata umwanya wa mbere iwambuye Musanze FC yari iwumazeho igihe.

Abakinnyi APR FC yabanje mu kibuga itsinda Sunrise FC
Abakinnyi APR FC yabanje mu kibuga itsinda Sunrise FC

Imikino y’umunsi wa 12 wa shampiyona izatangira gukinwa kuri uyu wa Gatanu Rayon Sports yakira Bugesera FC.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka