APR FC itsinze Gorilla FC, Victor Mbaoma yuzuza ibitego icumi muri shampiyona

Kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya APR FC yanyagiye Gorilla FC ibitego 4-1 mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona, wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, rutahizamu wayo Victor Mbaoma akomeza kuyobora ba rutahizamu.

APR yanyagiye Gorilla FC ibitego 4-1
APR yanyagiye Gorilla FC ibitego 4-1

Ni umukino iminota 45 y’igice cya mbere itagaragaje itandukaniro cyane hagati y’amakipe yombi mu guhererekanya umupira, ariko APR FC yashakishaga igitego cyane igera imbere y’izamu rya Gorilla FC inshuro nyinshi ariko uburyo ntibube bwinshi.

Ku munota wa 29, Ruboneka Jean Bosco ari ahagana ku ruhande rw’ibumoso yahinduye umupira ugendera mu kirere, maze Nshimirimana Ismael Pitchou awukozaho umutwe gato ugenda ugana mu izamu rya Gorilla FC, umunyezamu Matumele Arnold yikanga ko umupira ujya hanze agenda awukurikira ufata igiti cy’izamu ugaruka ujya mu izamu atawukozeho, uvamo igitego cya mbere cya APR FC.

Ku munota wa 44, ikipe ya Gorilla FC yashoboraga kujya kuruhuka yishyuye igitego ubwo yabonaga uburyo bubonywe na Cedric Mavugo wenyine, ari hamwe n’umunyezamu Pavelh Ndzila wa APR FC ariko ananirwa kumutsinda ashaka gucenga, birangira umupira awambuwe amakipe ajya kuruhuka ari igitego 1-0.

APR FC yinjijemo Nshuti Innocent asimbuye Kwitonda Alain, igice cya kabiri yagitangiranye imbaraga nyinshi isatira maze ku munota wa 57 ku mupira wari uhinduriwe ku ruhande rw’iburyo, ku burangare bwa ba myugariro ba Gorilla FC,Victor Mbaoma atsinda igitego cye cya cyenda muri shampiyona cyari icya kabiri cya APR FC muri uyu mukino.

Victor Mbaoma ashimira Imana ku bitego bibiri yatsinze
Victor Mbaoma ashimira Imana ku bitego bibiri yatsinze

Ku munota wa 65 w’umukino ikipe ya Gorilla FC yabonye igitego kimwe cyo kwishyura, cyatsinzwe na Cedric Mavugo nyuma y’umupira bari bazamukanye kugeza mu rubuga rw’amahina, bakawumuterekera na we agahita atera ishoti mu izamu rya Pavelh Ndzila. Kuva kuri uyu munota Gorilla FC yakomeje gukina neza ishakisha igitego cya kabiri. Ku munota wa 74 APR FC yasimbuje ikuramo Mugisha Gilbert ishyiramo Joseph Apam Assongue.

Ku munota wa 75, ikipe ya Gorilla FC yari ikomeje gukina neza yabonye igitego cyatsinzwe na Iradukunda Simeon, ariko yatsinze yaraririye umusifuzi aracyanga. APR FC yongeye guca intege ikipe ya Gorilla FC ku munota wa 78 ubwo yatsindaga igitego cya gatatu ku mupira wahinduriwe iburyo neza na Ruboneka Jean Bosco, maze Victor Mbaoma adahagaritse atsinda igitego cya kabiri cye muri uyu mukino, anuzuza ibitego icumi amaze gutsinda muri shampiyona muri rusange.

Uyu Munya-Nigeria ku munota wa 82 yahise asimbuzwa hajyamo Bizima Yannick, umaze igihe atabona umwanya wo gukina.

Ku munota wa 86 w’umukino APR FC yongeye kubona igitego cya kane cyatsinzwe n’Umunya-Cameroon Joseph Apam Assongue. APR FC yakomeje gushaka ibindi bitego isatira cyane Gorilla FC ariko iminota ine yongerewe kuri 90 isanzwe irangira itsinze ibitego 4-1, biyishyira ku mwanya wa mbere yari isanzweho aho ifite amanota 30 inazigamye ibitego 12, mu gihe Gorilla FC iri ku mwanya wa 11 n’amanota 15.

Victor Mbaoma yujuje ibitego icumi muri shampiyona

Rutahizamu Victor Mbaoma nyuma y’ibitego bibiri yatsinze muri uyu mukino, yahise agira ibitego 10 muri shampiyona bimuhesha kuyobora ba rutahizamu bafite ibitego byinshi mu Rwanda, byose amaze gukora mu mikino 14 gusa.

Victor Mbaoma yafashijwe na Ruboneka Jean Bosco na Nshimirimana Ismael Pitchou yishimiye igitego yari amaze gutsinda
Victor Mbaoma yafashijwe na Ruboneka Jean Bosco na Nshimirimana Ismael Pitchou yishimiye igitego yari amaze gutsinda

Indi mikino yabaye:

Police FC 3-0 Etoile de l’Est

Sunrise FC 2-1 Amagaju FC

Kuri uyu wa Gatandatu:

Kiyovu Sports izakira Etincelles FC, saa kumi Gasogi United yakire Mukura VS mu gihe saa moya z’ijoro AS Kigali izakira Rayon Sports, imikino yose izabera kuri Kigali Pelé Stadium. Musanze FC izakira Marine FC naho Muhazi United yakire Bugesera FC i Ngoma.

Abakinnyi ba APR FC babanje mu kibuga
Abakinnyi ba APR FC babanje mu kibuga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu mukino ndabona warumeze neza cyaneeee ikipe yange apr yabikoze rwose

UZABUMWANA JEAN PAUL yanditse ku itariki ya: 9-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka