APR Fc isezerewe na Zanaco itarenze umutaru

Mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, Zanaco yo muri Zambia itsinze APR Fc kuri Stade Amahoro ihita inayisezerera

Abakinnyi babanjemo:

APR Fc: Mvuyekure Eméry, Rusheshangoga Michel, Imanishimwe Emmanuel, Nsabimana Aimable, Rugwiro Hervé, Nshimiyimana Imran, Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad, Sekamana Maxime, Bigirimana Issa, Sibomana Patrick.

Zanaco Fc:

Rachar kola, Ziyo Tembo, Fashion Sakala, Taonga Bwembya, Boyd Musonda, Chongo Chirwa, Attram Kwame, Saith Sakala, George Chilufya, Augustine Mulenga, Richard Kasonde

Nyuma y’aho aya makipe yombi yari yanganyije 0-0 mu mukino ubanza wabereye I Lusaka muri Zambia, ikipe ya APR Fc yizeraga gusezerera iyi kipe, yaje gutsindirwa mu rugo igitego 1-0, igitego cyatsinzwe mu gice cya mbere gitsinzwe na Taonga Bwembya kuri Coup-Franc.

APR ishaka igitego, ariko ntibyayikundira
APR ishaka igitego, ariko ntibyayikundira

Iki gitego iyi kipe yo muri Zambia yaje kugihagararaho, ndetse inakomeza kuruhsa APR Fc umupira cyane mu kibuga hagati, ndetse iza no guhusha ibitego bigera kuri 3 byari byabazwe.

Abafana ba APR Fc bari baje ku kibuga bizeye intsinzi
Abafana ba APR Fc bari baje ku kibuga bizeye intsinzi
Mu minota ya nyuma hari hatangiye kubamo amahane
Mu minota ya nyuma hari hatangiye kubamo amahane

Umukino waje kurangira kikiri cya gitego cya Zanaco, bihesha iyi kipe amahirwe yo gukomeza muri 1/16 cy’irangiza aho ishobora kuzahura n’ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania hagati y’italiki ya 10-11-12/03/2017.

Ikipe ya Zanaco yishimira intsinzi kuri Stade Amahoro, bati "Fimbu" nk'ikipe ya DR Congo
Ikipe ya Zanaco yishimira intsinzi kuri Stade Amahoro, bati "Fimbu" nk’ikipe ya DR Congo
Byari agahinda ku bafana ba APR Fc, uyu yitwa Rujugiro uzwi mu bafana ba APR Fc
Byari agahinda ku bafana ba APR Fc, uyu yitwa Rujugiro uzwi mu bafana ba APR Fc
Abafana ba Rayon Sports bamwe bari baje gushyigikira Zanaco Fc bari mu byishimo
Abafana ba Rayon Sports bamwe bari baje gushyigikira Zanaco Fc bari mu byishimo

Kuri iki cyumweru kandi hategerejwe undi mukino uzahuza ikipe ya Rayon Sports izaba yakiriye Wau Salaam yo muri Sudani y’Amajyepfo kuri Stade Amahoro, mu gihe umukino ubanza wari warangiye Rayon Sports inyagiye iyi kipe ibitego 4-0, izi zikaba zo ziri gukina irushanwa rihuza amakipe yatwaye igikombe cy’igihugu (CAF Confederation Cup)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

uko apr yatsinzwe na rayor sport niko ya tsindwa,suko rero yatoneshejwe ahubwo nuko wowe arko ubizi

xx yanditse ku itariki ya: 19-02-2017  →  Musubize

kuraje mushicyi WACU tukurinyuma komeza witware neza

Ndayishimiye dominic yanditse ku itariki ya: 19-02-2017  →  Musubize

bafana ba Rayon sibyiza namba kuberako Apr fc. yari yasohokeye igihugu. twekumera nkabo muri Tanzanie.tugomba gushyigikira amakipe yacu igihe yasohokeye igihugu cyacu. yari Ben umufana wa Rayon

ben yanditse ku itariki ya: 19-02-2017  →  Musubize

Uyu ni umusaruro w’ikipe Ferwafa yamenyereje kubera. Nimureke habe competition izira amanyanga muri championat nibwo tuzashobora gutsinda amahanga.

ggs yanditse ku itariki ya: 19-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka