APR FC irakina na Musanze FC ku munsi wa 17

Kuri uyu wa kabiri tariki 12/02/2013, shampiyona y’u Rwanda irakomeza ubwo iza kuba igeza ku munsi wa 17, umwe mu mikino ikomeye ukaza guhuza APR FC na Musanze FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Umukino uhuza APR FC iri ku mwanya wa gatatu na Musanze FC urafatwa nk’umukino w’umunsi, kuko APR FC iraba ishaka gutsinda kugirango yegere Police FC na Rayon Sport ziyiri imbere mu gushaka igikombe cya shampiyona.

Musanze FC nayo ni ikipe iri ku mwanya wa karindwi, ariko ikaba ishaka kuza mu makipe y’imbere, ikaba kandi ifite abakinnyi bakomeye kandi bafite inararibonye ndetse benshi muri abo nka Bebeto Lwamba, Shyaka Jean, Hitimana Omar, Murengezi Rodrigue, Kadogo Alimansi n’abandi, bigeze gukinira ikipe ya APR FC bakaba bayizi.

Mu yindi mikino iba kuri uyu wa kabiri, AS Muhanga irakira Espoir FC, Etincelles ikine n’Amagaju kuri Stade Umuganda, naho Isonga FC ikine na AS Kigali ku Memema.

Indi mikino isigaye izakinwa ku wa gatatu tariki 13/02/2013, aho Rayon Sport izakina na Marine FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, naho Mukura ikazakira Police FC kuri Stade Kamena i Huye.

Police FC iheruka kunganya na APR FC igitego 1-1, izaba ishaka intsinzi yo gushimangira umwanya wa mbere iriho ubu n’amanota 33, mu gihe Mukura FC, ihagaze neza ikaba inaheruka kunyagira Marine FC ibitego 4-1, yo izaba ishaka uko yakwegera imbere ku rutonde, kuko ubu ibarizwa ku mwanya wa gatanu n’amanota 25.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka