APR FC ijyanye Migi mu gihe Rayon Sports idafite Sina Jerome mu mikino nyafurika

Amakipe abiri azahagararira u Rwanda mu mikino y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF, yarangije gutangaza abakinnyi 18 ari buhagurukane na yo kuri uyu wa gatatu tariki 11/2/2015.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu rishyira ku wa kane tariki 12/2/, APR izaba yerekeza muri Mozambique gukina umukino w’amakipe yabaye aya mbere iwayo na Liga Muçulmana de Maputo uzaba ku cyumweru tariki 15 Gashyantare.

Migi ukwezi kwa buki azakurira muri Mozambique
Migi ukwezi kwa buki azakurira muri Mozambique

Ikipe ya Rayon Sports yo ikazurira indege ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu igana muri Cameroon gukina na Panthère du Ndé yo muri iki gihugu mu mukino w’amajonjora w’amakipe yatwaye ibikombe iwayo uzaba kuwa gatandatu.

Ku rutonde rw’ikipe ya Rayon Sports, ntihagaragaraho umusore Kwizera Pierrot iyi kipe yaguze ariko akaba atarayugeramo kugeza uyu munsi,mu gihe kandi umusore Sina Jerome iyi kipe yakuye muri Police mu buryo butavuzweho rumwe, na we atazaba ari kumwe na bo muri Cameroon.

Sina Jerome uheruka gutsindira Rayon Sports i Musanze ntabwo azajyana na yo muri Cameroon
Sina Jerome uheruka gutsindira Rayon Sports i Musanze ntabwo azajyana na yo muri Cameroon

ku rundi ruhande, mu ikipe ya APR FC izajya muri Mozambique, hagaragaramo Mugiraneza Jean Baptiste Migi uheruka gukora ubukwe kuwa gatandatu w’icyumweru gishize, ndetse na Nshutiyamagara Ismael Kodo, kapiteni w’iyi kipe utaragagaye ku mukino wa Etincelles kubera imvune.

Abakinnyi amakipe yombi ajyanye:

APR FC

  1. Kwizera Olivier
  2. Kimenyi Yves
  3. Michel Rusheshangonga
  4. Ngabonziza Albert
  5. Ismael Nshutiyamagara
  6. Herves Rugwiro
  7. Emery Bayisenge
  8. Abdul Rwatubyaye
  9. Mugiraneza Jean Baptiste
  10. Buteera Andrew
  11. Mukunzi Yannick
  12. Ngomirakiza Hegman
  13. Iranzi Jean Claude
  14. Patrick Sibomana
  15. Mwiseneza Djamal
  16. Ndahinduka Michel
  17. Bigirimana Issa
  18. Sekamana Maxime.

Rayon Sports

  1. Bikorimana Gerard
  2. Eric Ndayishimiye
  3. Bizimana Djihad
  4. Hategekimana Aphrodis
  5. Havugarurema Jean Paul
  6. Imanishimwe Emmanuel
  7. Irambona Eric
  8. Otema Peter
  9. Kanamugire Moses
  10. Romami Frank
  11. Manzi Sincere Huberto
  12. Muganza Isaac
  13. Ndatimana Robert
  14. Ndayisenga Fuadi
  15. Niyonkuru Vivien
  16. James Tubane
  17. Usengimana Faustin
  18. Leon Uwambazimana.

Jah d’eau DUKUZE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nifurije amakipe aduhagarariye intsinzi,kandi courage kuri MIGI kuko ikipe iragukeneye ngo uyifashe.

Alias yanditse ku itariki ya: 11-02-2015  →  Musubize

Ariko ngira ngo Migi ni ukujya gutera abandi morale gusa. None se buriya imbaraga n’akagongo ntiyabimariye ku mufasha we, ko yari akimufitiye icyaka? Haba ku mamywa, haba na nijoro. Ngirango imbaraga yahatanze ni nyinshi kuburyo atasaguye izo kwiruka inyuma ya Ballon.
Courage Migi. Ariko na Madamu abe yihanganye, Nawe yari akinyotewe Migi. Iminsi ine gusa, amaguru ari ane mu buriri ni mike. Abe yihanganye areke , Migi abanze ajye guhagararira igihugu.Twizere ko azagaruka courage ari zose.
Courage mwese.

kjb yanditse ku itariki ya: 11-02-2015  →  Musubize

Rayon tuyifurije gutsinda

Bobo yanditse ku itariki ya: 11-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka