Amavubi yatsinze abakinnyi bakomoka i Rubavu mu mukino wo kwitegura Ethiopia

Ikipe y’igihugu Amavubi, mu myitozo irimo mu karere ka Rubavu, kuwa kabiri tariki 23/07/2013, yakinnye umukino wa gicuti n’abakinnyi bakomoka muri ako karere, maze ibatsinda igitego 1-0.

Ikipe y’u Rwanda irimo kwitegura gukina na Ethiopia umukino wo kwishyura mu rwego rwo guhatanira itike yo kuzajya mu gikombe cya CHAN, uzabera i Kigali kuwa gatandatu tariki 27/07/2013.

Nyuma yo kubura imikino ya gicuti yifuzaga hagati ya Uganda n’Uburundi, ikipe y’u Rwanda itozwa na Nshimiyimana Eric, yakinnye imikino ibiri ya gicuti mu karere ka Rubavu aho ikorera imyitozo.

Mu mukino ibiri yahuje Amavubi n’abakinnyi bakina muri shampiyona y’u Rwanda bakomoka mu karere ka Rubavu aho bakunze kwita muri ‘Brazil’ bo bakaba bari mu biruhuko iwabo.

Mu mukino wa mbere wahuje Amavubi n’abo bakinnyi ku wa gatanu ushize, Amavubi yatsinze ibitego 2-0, yongera gutsinda igitego 1-0 mu mukino wo kwishyura wabaye kuwa kabiri tariki 23/07/2013.

Igitego kimwe rukumbi cy’Amavubi muri uwo mukino wo kwishyura, cyatsinzwe na Buteera Andrew.

Nyuma y’uwo mukino, Amavubi yakomeje imyitozo ikomeye, ndetse nk’uko twabitangarijwe na Alfred Ngarambe ishinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’iyo kipe (Team Manager), ngo abakinnyi bose bameze neza, ndetse na Meddie Kagere wari umaze iminsi ari muri Afurika y’Epfo, aho yari yaragiye gushaka ikipe nshya, yamaze kugaruka akaba ari kumwe na bagenzi be.

Amavubi aragaruka i Kigali kuri uyu wa kane tariki 25/07/2013, yitegura gukina na Ethiopia ku wa gatandatu, mu mukino uzerekana ikipe izahagararira aka karere mu gikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN) izabera muri Afurika y’Epfo muru Mutarama 2014.

U Rwanda rwatsinzwe na Ethiopia igitego 1-0 mu mukino ubanza wabereye i Addis Ababa, rurasabwa kuzatsinda ibitego 2-0 kugirango rwizere kujya mri CHAN ku nshuro ya kabiri nyuma ya 2011.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nifurije amavubi intsinzi ya 3-0. Kandi tuzagera ku kibuga i Nyamirambo saa munani twitegure gufana.

Rwirangira Athanase yanditse ku itariki ya: 26-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka