Ni umukino umutoza w’ikipe y’igihugu Stephen Constantine, yateguye mu rwego rwo gutangira kwitegura imikino nyafurika ikinwa n’abakinnyi bakina imbere mu gihugu “ CHAN”, imikino izabera mu Rwanda mu mwaka wa 2016.
Uyu mukino warangiye nta kipe irebye mu izamu ry’indi, wihariwe cyane n’ikipe yari mu rugo yabonye amahirwe arenga umunani yo kubona igitego, ariko bikarangira umunyezamu Bakame n’ubwugarizi bwe bwari burangajwe imbere na Kodo na Emery Bayisenge basanzwe banakinana mu ikipe ya APR FC.
Ikipe y’igihugu ikaba itanahiriwe n’uyu mukino ariko, cyane cyane ko uretse gusatirwa cyane na les lions de la Terraces nkuko bita aba barabu, iyi yanaje kuvunikisha abakinnyi bayo babiri, Jacques Tuyisenge na Iranzi Jean Claude.
Abafana ku kibuga k’ikipe ya Maghreb de FES bari bake bigaragara, cyane ko abakunzi ba ruhago muri iki gihugu bari baraye bakurikiranye umukino ikipe yabo ya mbere yanyagiyemo Benin ibitego 6-1.
Umutoza Constantine mbere y’uyu mukino yari yatangaje ko intego ari ukumenyereza abasore biganjemo abakiri bato, mu rwego rwo kwitegura irushanwa kuri we yifuza ko ryakageze akinnye indi mikino 15.
Jean Luc Ndayishimiye, Ismael Nshutiyamagara, Michel Rusheshangoga(wasimbuwe na Hamdan Bariyanga), Abouba Sibomana, Emery Bayisenge, Jacques Tuyisenge(Wasimbuwe na Bertland Iradukunda), Jean Claude Iranzi (wasimbuwe na Sugira Ernest), Jean Baptiste Mugiraneza, Robert Ndatimana(wasimbuwe na Rashid Kalisa), Patrick Sibomana na Justin Mico(wasimbuwe na Danny Usengimana).
Jah d’eau DUKUZE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|