Amavubi yanganyije na Libya 0-0 i Tunis

Ikipe y’u Rwanda (Amavubi) yanganyije na Libya ubusa ku busa mu mukino wo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika wabereye muri Tuniziya kuri icyi cyumweru tariki 18/5/2014.

Muri uwo mukino ubanza wabereye kuri Stade y’i Radès, u Rwanda rwitwaye neza cyane cyane mu kugarira izamu, kuko muri rusange ikipe ya Libya yarushije Amavubi kwiharira umupira ndetse no gusatira ariko ba myugariro n’Umunyezamu Ndoli Jean Claude bitwara neza.

Igice cya mbere, Libya iheruka kwegukana igikombe cya CHAN, yihariye umupira cyane ariko ibura igitego. Ni nako byagenze mu gice cya kabiri, ariko kurenza umupira umunyezamu Ndoli Jean Claude birabananira.

Amavubi yakiniraga inyuma cyane, yanyuzagamo agasatira ariko amahirwe Birori Daddy na Murengezi Rodrigue babonye mu gice cya kabiri, ntibabasha kuyabyaza umusaruro.

Kunganyiriza ubusa ku busa muri Tuniziya, bivuze ko u Rwanda rufite amahirwe yo kuzitwara neza kurushaho rukaba rwasezerera Libya, ubwo Amavubi azaba yakira Libya i Kigali nyuma y’ibyumweru bibiri.

Nyuma yo kunganya na Libya, Casa Mbungo André, umutoza w’Amavubi wungirije, ariko watoje uwo mukino, yavuze ko akurikije uko abasore be bitwaye kandi bakinira hanze, bishoboka cyane ko u Rwanda rwasezerera Libya, Abanyarwanda nibashyigikira ikipe yabo.

Ikipe izarokoka hagati y’u Rwanda na Libya izajya mu cyiciro cya kabiri cy’amajonjora, ikazahura n’izakomeza hagati ya Congo na Namibia, mu rugendo rwo guhatanira itike yo kuzakina igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc umwaka utaha.

Dore abakinnyi b’Amavubi babanje mu kibuga: Ndoli Jean Claude, Michel Rusheshangoga, Emery Bayisenge, Nshutiyamagara Ismael Kodo, Abuba Sibomana, Mugiraneza Jean Baptiste Migi, Leon Uwambajimana, Mbaraga Jimmy, Meddie Kagere, Uzamukunda Elias Baby na Birori Daddy.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turashimira cyane abasore b’u Rwanda uburyo bitwaye,ni bakomereze aho bazasezerere Libiya

Alias yanditse ku itariki ya: 19-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka