Amavubi yahagurutse i Kigali yerekeza Eritrea

Nyuma y’uko umutoza w’ikipe y’igihugu, Milutin Micho, ashyize ahagaragara abakinnyi 18 bazakina umukino uzabahuza na Eritrea, ku isaha ya saa mbiri n’igice z’iki gitondo nibwo Amavubi yahagurutse I Kigali yerekeza muri Eritereya.

Amavubi akigera i mu mujyi wa Asmara ahazabera umukino, barakora imyitozo yo kwimenyereza ikirere mbere y’uko bakina umukino uzaba ejo ku wa gatanu saa cyenda n’igice za Kigali uzabahuza n’ikipe y’igihugu cya Eritereya.

Atangariza abanyamakuru abakinnyi azitwaza, umutoza Micho yavuze ko ikipe ye yiteguye neza kandi ko azi neza ikipe ya Eritereya bazakina kandi ko yifuza kuyitsinda kugirango atangire neza mu Mavubi dore ko ari na wo mukino wa mbere azaba atoje.

Abakinnyi bagiye Asmara:
Abanyezamu: Ndayishimiye Jean Luc ‘Bakame’, Ndoli Jean Claude
Abakina inyuma: Nshutinamagara Ismail ‘Kodo’, Gasana Eric, Bayisenge Emery, Kalisa Mao, Ngabo Albert, Ndaka Frederic
Abakina hagati: Mugiraneza Jean Baptiste Miggy, Husein Sibomana, Haruna Niyonzima, Iranzi Jean Claude, Buteera Andrew, Sina Gerome
Ba Rutahizamu: Karekezi Olivier, Bokota Labama, Kagere Meddy, Uzamukunda Elias ‘Baby.

Nyuma y’iminsi ine, tariki ya 15 ugushyingo hazaba umukino wo kwishyura i Kigali, aho ikipe izatsinda mu mikino yombi izahita yerekeza mu itsinda F rizaba ririmo Algeria, Mali na Benin.

Nyuma y’iryo jonjora hazakorwa amatsinda 10. Amakipe azaba aya mbere muri buri tsinda niyo azasigara ahatanira amatike atanu atangwa na FIFA ku bihugu bya Afurika bigomba kuzakina igikombe cy’isi.

Ayo makipe 10 azaba yasigaye azatomborana uko azahura abiri abiri hagati yayo mu mukino ubanza n’uwo kwishyura. Amakipe atanu atsinze niyo azerekeza mu gikombe cy’isi kizabera muri Brazil muri 2014.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka