Amavubi U20 yanganyije n’Ubufaransa mu mukino wa kabiri wa ‘Francophonie’

Nyuma yo gutsindwa na Canada igitego 1-0, ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20, tariki 10/09/2013, yanganyije n’Ubufaransa ubusa ku busa mu mukino wa kabiri mu itsinda mu irushanwa ririmo guhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa ribera i Nice mu Bufaransa.

Ikipe y’u Rwanda, yashakaga gutsinda uwo mukino kugirango yiyongerere amahirwe yo kujya muri ½ cy’irangiza, yahuye n’ikipe y’Ubufaransa yakinishaga ingufu nyinshi ishaka nayo gutsinda uwo mukino, dore ko yari yatsinzwe na Congo Brazzaville ibitego 3-0 mu mukino wayo wa kabiri.

Nubwo ikipe y’Ubufaransa yasatiriye cyane u Rwanda, iminota 90 yarangiye ari nta kipe ibonye igitego.

Kuba amakipe yombi yanganyije, byahaye amahirwe ikipe ya Congo Brazzaville kujya muri ½ cy’irangiza, kuko yo, yatsinze Canada ibitego 3-1, ihita igira amanota atandatu kuko yari yanatsinze Ubufaransa ibitego 3-0 mu mukino wayo wa mbere.

Ikipe y’u Rwanda kuri uyu wa gatatu irakina na Congo Brazzaville umukino wo kurangiza imikino y’itsinda rya kane, ariko umutoza w’u Rwanda Richard Tardy avuga ko n’ubwo ikipe y’u Rwanda itajya muri ½ cy’irangiza ashaka kugaragaza umukino mwiza ndetse ikanatsinda.

Tardy yagize ati: “Ndashimira abakinnyi banjye kuba bavanye inota rimwe ku ikipe y’Ubufaransa ikinira iwayo mu rugo, ni umusaruro ukomeye ku ikipe y’u Rwanda.

Uyu mukino waduhaye imbaraga zishobora kuza kudufasha guhangana na Congo kuri uyu wa gatatu. Gukomeza mur ½ cy’irangiza ntabwo bigishobotse, ariko gutsinda Congo biratuma tugaragaza neza isura y’umupira w’u Rwanda”.

Mu yandi matsinda ntibirasobanuka kuko naho haracyari imikino ya nyuma igomba gukinwa. Itsinda rya mbere ririmo Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo (RDC), Cote d’Ivoire na Niger, riyobowe na RDC ifite amanota atatu.

Itsinda rya kabiri ririmo Senegal, Gabon, Haiti na Liban riyobowe na Senegal ifite amanota ane, naho itsinda rya gatatu rigizwe na Maroc, Cameroun na Burkina Faso, riyobowe na Maroc ifite amanota atatu.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka