Amavubi U17 yerekeje muri Botswana

Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 (Amavubi U17) kuri uyu wa gatatu tariki 10/10/2012 yahagurutse i Kigali yerekeza muri Botswana aho igiye gukina umukino w’icyiciro cya kabiri cyo guhatanira itike yo kuzakina igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc umwaka utaha.

Umukino w’u Rwanda U17 na Botswana uzakinirwa mu mujyi wa Moloporore wegeranye n’umurwa mukuru Gaborone ku wa gatanu tariki 12/10/2012, naho umukino wo kwishyura ukazabera i Kigali tariki 20/10/2012.

Mu gihe u Rwanda aribwo rutangiye amarushanwa yo guhatanira itike y’igikombe cya Afurika, ikipe ya Botswana yo yayatangiye kare, kuko yageze muri icyi cyiciro cya kabiri nyuma yo gusezerera Malawi kuri penaliti 4-2 nyuma y’aho amakipe yombi yanganyaga igiteranyo cy’ibitego 3-3 mu mikino ibiri bakinnye.

Nubwo ikipe y’u Rwanda aribwo igitangira amarushanwa, umutoza wayo Richard Tardy ayifitiye icyizere kuko ngo azashingira ku myitozo amaze iminsi aha abasore be, kandi ngo ubwo bakinaga na Nigeria imikino ibiri ya gicuti ikabatsinda ibitego 8-0 bahavanye inararibinye izabafasha guhangana n’amakipe akomeye bazahura.

Ikipe izatsinda hagati y’u Rwanda na Botswana izakina n’izaba yarokotse hagati ya Sudan na Algeria mu cyiciro cya gatatu ari nacyo cya nyuma, ikipe itsinze muri icyo cyiciro ikazahita ibona itike yo gukina igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc umwaka utaha.

Ikipe y’u Rwanda yegukanye umwanya wa kabiri mu gikombe cya Afurika giheruka kubera mu Rwanda muri 2011, nyuma yo gutsindwa na Burkina Faso ku mukino wa nyuma. Uwo mwanya wa kabiri kandi wahesheje u Rwanda itike yo kwitabira igikombe cy’isi cyabereye muri Mexique muri uwo mwaka.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iyi nkuru ntiyuzuye rwose kandi ibiburamo nibyo by’ingenzi: HAGIYE BANDE KANDI BANGAHE?

manishimwe aaron yanditse ku itariki ya: 10-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka