Amavubi U 17 0 - 1 Bostwana U17

Ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 yatsinzwe igitego kimwe ku busa na Botswana mu mukino wo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika wabereye i Gaborone ku wa gatanu tariki 12/10/2012.

N’ubwo ikipe y’u Rwanda yakinnye neza mu gice cya mbere ikanarusha Botswana kwiharira umupira, yatakaje amahirwe menshi yo kubona igitego kugeza ubwo igice cya mbere cyarangiye ari nta kipe irabasha kubona igitego.

Igice cya kabiri cyaranzwe n’ingufu z’abasore ba Botswana banaje kubona igitego ku munota wa 52.

Nyuma y’icyo gitego, Amavubi yacitse intege ku buryo atabashije gusatira kugira ngo abashe kucyishyura.

Gutsindwa uwo mukino bivuze ko umutoza w’Amavubi Richard Tardy n’abasore be bafite akazi gakomeye ko kuzabasha gusezerera Botswana ifite impamba y’igitego kimwe ku busa.

Amavubi U17 arasabwa kwitwara neza mu mukino wo kwishyura uzabera I Kigali mu mpera z’icyumweru gitaha tariki ya 20/10/2012, agatsinda nibura ibitego 2-0 kugirango yizere gusezerera Botswana.

Mu cyiciro cya gatatu ari nacyo cya nyuma, Ikipe izarokoka hagati y’u Rwanda na Botswana izakina n’izaba yatsinze hagati ya Soudan na Algeria zifitanye umukino ubanza kuri uyu wa gatandatu tariki ya 13/10/2012.

Ikipe izatsinda ikazahita ijya mu gikombe cya Afurika kizabera muri Maroc umwaka utaha.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rw’u Rwanda: Ndayisenga Kassim, Kubwimana Cedric, Rwatubyaye Abdoul, Bishira Latif (kapiteni), Rwigema Yves, Iradukunda Bertrand, Neza Anderson, Bizimana Djihad, Sibomana Patrick, Kalisa Djuma America na Nkinzingabo Fiston.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka