Amavubi: Micho yahamagaye ikipe yiganjemo abakinnyi bashya

Mu rwego rwo gutegura imikino ibiri ya gicuti izahuza u Rwanda na Namibia tariki 10/10/2012 na tariki 13/10/2012, umutozo w’ikipe y’igihugu yahamagaye abakinnyi mu myitozo. Benshi muri bo ni bashya kandi baracyari batoya.

Ku rutonde rw’abakinnyi 32 Srodejovic Milutin ‘Micho’yahamagaye hagaragaramo abakinnyi benshi bahoze bakinira ikipe y’abatarengeje imyaka 17 na 20, ndetse n’andi masura mashya y’abakinnyi batari barigeze bakinira ikipe y’igihugu.

Mu bakinnyi batari bamenyerewe cyane mu ikipe y’igihugu hari Nzarora Marcel umunyezamu wa Rayon Sport wavuye mu Isonga FC, Yves Kwizere myugariro mushya wa Rayon Sport, Francois Hakizimana myugariro wa APR FC, Mwemere Ngirinshuti myugariro wa AS Kigali, Alexis Ngirimana na Aimable Niyikiza bakaba ari ba myugariro ba Kiyovu Sport.

Mu bandi bashya hari Yannick Mukunzi na Bernabé Mubumbyi bakina muri APR FC, Heritier Manizabayo wa Musanze FC, Mbaraga Jimmy wa AS Kigali, Emmanuel Sebanani wa Mukura VS na Justin Mico w’Isonga FC.

Kuri urwo rutonde kandi hagaragaramo abakinnyi batanu bakina hanze y’u Rwanda Gasana Eric (Mbuyu Twite), Haruna Niyonzima, Tibingana Charles, Stevens Godfroid na Uzamukunda Elias (Baby).

Ntabwo urwo rutonde rugaragaramo Kapiteni w’ikipe y’igihugu, Olivier Karekezi uri mu myiteguro yo kwerekeza muri Tuniziya kujya gukinira ikipe ye nshya yitwa Club Atlétique Bizertin.

Iyi mikino ya gicuti u Rwanda ruzakina na Namibia izafasha u Rwanda kwitegura neza imikino yo guhatanira itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizabera muri Brazil muri 2014.

Muri iyo mikino izakomeza umwaka utaha, u Rwanda ruri mu itsinda rimwe na Algeria, Mali na Benin, rukaba rwaramaze gukina imikino ibiri ibanza, aho rwatsinzwe na Algeria ibitego 4-0 i Alger, hanyuma runganya 1-1 na Benin i Kigali.

Abakinnyi 32 bahamagawe ngo bitegure Namibia ni:

Abanyezamu: Jean Claude Ndoli (APR), Evariste Mutuyimana (Police) na Nzarora Marcel (Rayon Sport)

Abakina inyuma: Hamdan Bariyanga (APR), Yves Kwizera (Rayon Sport), Stevens Godfroid (Vitenam), Francois Hakizimana (APR), Mwemere Ngirinshuti (AS Kigali), Ismail Nshutinamagara (APR), Gasana Eric (Yanga Africans), Emery Bayisenge (APR), Alexis Ngirimana (Kiyovu), Fabrice Twagizimana (Police), Aimable Niyikiza (Kiyovu) na Patrick Umwungeri (AS Kigali).

Abakina hagati: Tumayine Ntamuhanga (APR), Uwimana Jean d’Amour (Police), Eric Nsabimana (APR), Robert Ndatimana (Isonga), Yannick Mukunzi (APR), Haruna Niyonzima (Yanga Africans), Charles Tibingana (SC Victoria University, Uganda), Iranzi Jean Claude (APR), Mugiraneza Jean Baptiste (APR) Heritier Manizabayo (Musanze)na Imran Nshimiyimana (Police).

Abataha izamu: Elias Uzamukunda (AS Cannes mu Bufaransa), Jimmy Mbaraga (AS Kigali), Farouk Ruhinda (APR), Emmanuel Sebanani (Mukura), Mubumbyi Bernabé (APR) na Mico Justin (Isonga).

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka