Amavubi: Daddy Birori akomeje kutitabira imyotozo

Mu gihe Amavubi yitegura kwerekeza muri Eritrea kuri uyu wa kane, umwe mu bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda bari bategerejwe Daddy Birori ntaragaragara mu myitozo

Umutoza wungirije w’ikipe, Eric Nshimiyimana, avuga ko buri munsi Daddy avuga ko ari buze ariko bukira ataje ku buryo batizeye kuzamwitabaza ku mukino uzahuza u Rwanda na Eritrea.

Ushinzwe ubuzima bwa muri munsi bw’ikipe y’igihugu (team manager) Alfred Ngarambe yavuze ko nta kibazo na kimwe kireba FERWAFA gihari kuko Daddy bavugana umunsi ku wundi akababwira ko agiye kuza ariko bagategereza bagaheba.

Ikindi gituma bakomeza kumushidikanyaho nuko uyu musore umaze iminsi akinira ikipe ya Saint Eloi Lupopo yo muri Congo aherutse kuza agera i Rubavu arangije yisubirira muri Congo atageze i Kigali. Ibi byatumye bakomeza kumukuraho icyizere.

Si ubwa mbere uyu musore ukomoka muri Congo atinda cyangwa yanga kwitabira imyitozo y’ikipe y’igihugu kuko na mbere y’umukino wahuje u Rwanda n’u Burundi wabereye i Bujumbura yanze kuyitabira.

Iyi ikaba ari ingeso ikunda kuranga abakinnyi bakinira Amavubi bakomoka muri Congo kuko nka Kalisa Mao, Mbuyu Twite na Bokota Labama, ubu bari mu myitozo, ariko na bo bajya bigumura.

Uretse Daddy utaraza, abandi bakinnyi baturuka hanze bose bamaze kuza, uheruka kuhagera akaba ari Uzamukunda Elias ‘Baby’ ukina muri AS Cannes mu cyiciro cya gatatu mu Bufaransa. Abandi ni Kalisa Mao ukina muri Darling Club Motema Pembe muri Congo, Haruna Niyonzima ukinira Young Africans yo muri Tanzania, Tibingana Charles Mwesigye na Buteera Andrew bakina muri Proline Academy muri Uganda.

Hagati aho abandi bakinnyi bose bameze neza uretse umunyezamu witwa Evariste Mutuyimana usanzwe akinira Police FC wavunitse urutoki na Haruna Niyonzima na we utarakoze neza imyitozo ku wa mbere kubera umunaniro ariko nk’uko twabitangarijwe n’abatoza ngo azaba amaze neza mbere y’uko ikipe yerekeza muri Eritrea kuri uyu wa kane.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka