Amakipe y’abagabo n’abagore yo mu Rutsiro yegukanye “Umurenge Kagame Cup”

Amarushanwa y’Umurenge Kagame Cup yaraye asojwe amakipe y’akarere ka Rutsiro mu bagabo n’abagore atwaye ibikombe ku rwego rw’igihugu.

Ni ibikombe byahatanirwaga n’imirenge 416 yose igize igihugu. Ikipe y’abagabo y’umurenge wa Gihango yari ihagarariye Akarere ka Rutsiro n’Intara y’u Burengerazuba yegukanye igikombe itsinze ibitego bibiri ku busa iy’umurenge wa Mbazi mu karere ka Huye yari ihagarariye Amajyepfo.

Ikipe y'Umurenge wa Gihango yabanje mu kibuga
Ikipe y’Umurenge wa Gihango yabanje mu kibuga
Umurenge wa Mbazi watsindiwe ku mukino wa nyuma
Umurenge wa Mbazi watsindiwe ku mukino wa nyuma

Kapiteni w’ikipe y’abagabo ya Gihango witwa Niyonzima Vedaste bakunda kwita Gacaca yavuze ko bishimiye iyo ntsinzi nyuma y’urugendo rutoroshye.
Yagize ati "intsinzi tuyakiriye neza. Iki gikombe tumaze imyaka itatu tugishaka, inshuro ebyiri tuviramo ku rwego rw’igihugu, iyi nshuro rero twumvaga twagitwara kuko twariteguye bihagije. Igikombe turagitwaye, ntabwo twifuza ko cyongera kuva iwacu vuba, turifuza ko n’umwaka utaha tuzongera tukagitwara."

Abagore bo mu murenge wa Kivumu mu karere ka Rutsiro na bo batangiranye urugendo na basaza babo kugeza ku mukino wa nyuma ku rwego rw’igihugu, ndetse bose babasha kwegukana ibikombe. Ikipe y’abagore ya Kivumu muri Rutsiro yatsinze iy’Umurenge wa Kayenzi muri Kamonyi kuri penaliti enye kuri eshatu nyuma y’uko umukino wari warangiye ari ubusa ku busa.

Abakobwa bahatana ku mukino wa nyuma
Abakobwa bahatana ku mukino wa nyuma

Nyiramariza Esperance wari uyoboye abagore bagenzi be mu kibuga (kapiteni) ku ruhande rw’ikipe y’Umurenge wa Kivumu, we asobanura uburyo bakiriye intsinzi, yagize ati "Twishimye cyane, ikipe yatugoye kugeza ubwo tugera kuri penaliti ariko twakomeje dukinana imbaraga kugeza ubwo tubasha kwegukana igikombe. Ibanga nta rindi, dukora imyitozo ihagije, kandi ubuyobozi buturi hafi, abayobozi batwitayeho bishoboka, ni yo mpamvu twakoresheje imbaraga kugira ngo dutware iki gikombe kubera ubuyobozi bwadufashije cyane kandi ndanabashimira kuba baradufashije.”

 Umurenge wa Gihango wo muri Rutsiro wambitswe imidali nyuma yo kwegukabna irushanwa
Umurenge wa Gihango wo muri Rutsiro wambitswe imidali nyuma yo kwegukabna irushanwa
Banahabwa Sheki ya Milioni
Banahabwa Sheki ya Milioni

Nyiramariza yashimiye umukuru w’igihugu, Paul Kagame, yongeraho ko ibyo bikombe babimutuye kubera uruhare rwe mu guteza imbere imikino mu mirenge.
Ati “Turashimira n’umukuru w’igihugu cyacu kuba yaradutekerejeho, basaza bacu bakaba bakina iki gikombe natwe tukagikina, ku bwanjye n’ukuntu tumukunda iki gikombe turakimutuye."

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Emerence Ayinkamiye, wagaragaye ashyigikira mu buryo bukomeye amakipe yombi y’Akarere, na we yavuze ko iyi ntsinzi yabashimishije cyane.

Ati “kugira ngo tubigereho ni ugutegura amakipe, tugashyiramo ingufu zose zishoboka n’abajyanama n’ubwitange bw’abakinnyi. Umusaruro twawubonye, twegukanye intsinzi. Turashimira ubuyobozi bw’igihugu cyacu bwashyizeho aya marushanwa, biragaragaza imiyoborere myiza kuko iyi mikino ituma abaturage basabana, bagakina, bakishima. Ibi biratuma turushaho kugendana n’abaturage mu murongo umwe, bityo imiyoborere myiza dutozwa n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu cyacu."

Rubulika Antoine ukora mu rwego rw’igihugu rw’imiyoborere, RGB, akaba ashinzwe guteza imbere imiyoborere myiza, ni umwe mu bakurikiraniye hafi aya marushanwa haba mu kuyategura kugeza ku musozo.

Yavuze ko aya marushanwa ari uburyo bwiza bwo kwegera abaturage no kugira ngo basobanukirwe n’imiyoborere myiza igihugu gikesha Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ukunda urubyiruko akanarwifuriza gutera imbere mu mikino, rugasabana rukagira n’ubuzima bwiza, ari na cyo cyatumye iri rushanwa rimwitirirwa.

Ibikombe byabonye ba nyirabyo kuri iki cyumweru byatangiye guhatanirwa mu mpera z’ukwa kabiri muri uyu mwaka wa 2017. Amakipe yabaye aya mbere mu bagabo n’abagore yahawe igikombe giherekejwe na miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda, aya kabiri ahabwa ibihumbi 800 na ho aya gatatu ahabwa ibihumbi 600 by’amafaranga y’u Rwanda.

Uko ibihembo byatanzwe mu mikino yose

Umupira w’amaguru (Abagore)
1. Kivumu(Rutsiro)
2. Kayenzi(Kamonyi)
3. Gatsata (Gasabo)

a) Umupira w’amaguru (Abagabo)
1. Gihango/Rutsiro
2. Mbazi/Huye
3. Kinyinya/Gasabo

Sitball (Abagabo)
1. Ndora/Gisagara
2. Marimba/Nyagatare
3. Byumba/Gicumbi

Sitball (Abagore)
1. Byumba (Gicumbi)
2. Rubavu/Gisenyi
3. Gasabo(Remera)

Gusiganwa ku maguru (Abagabo)
1. Dusingizimana J.Damasce (Kabaya/Ngororero)
2. Hakizimana J.Damour(Cyanzarwe/Rubavu)
3. Nizeyimana Sylivain (muganza/Nyaruguru

Gusiganwa ku maguru (Abagore)
1. Uwimana Consessa(Muhanda/Ngororero)
2. Nyiraneza Vestine (Kitabi/Nyamagabe)
3. Uwurukundo Angelique(Nyamiyaga/Gicumbi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Hahahahah mbega agatogo, none se byemewe ko umukinnyi akinira amakipe arenze imwe muri iri rushanwa?? ko nzi ko Gilbert (Boston) Issa n’abandi muri abo bakinnyi bakiniye Umurenge wa Jabana muri Gasabo, bakavamo, Regis uwo mwenewabo wa Ndikukazi wo muri Police yakiniye Umurenge wa Jali, aptuuuu bya bintu ntakigenda cyabyo.

akana yanditse ku itariki ya: 20-06-2017  →  Musubize

Hahahahah mbega agatogo, none se byemewe ko umukinnyi akinira amakipe arenze imwe muri iri rushanwa?? ko nzi ko Gilbert (Boston) Issa n’abandi muri abo bakinnyi bakiniye Umurenge wa Jabana muri Gasabo, bakavamo, Regis uwo mwenewabo wa Ndikukazi wo muri Police yakiniye Umurenge wa Jali, aptuuuu bya bintu ntakigenda cyabyo.

akana yanditse ku itariki ya: 20-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka