Amakipe 14 yiteguye guhatana muri Shampiyona itaha ya 2012/2013

Inteko rusange ya FERWAFA yateranye, yemeje ko Shampiyona y’Umupira w’amaguru mu Rwanda yatangiye tariki kuri uyu wa Gatandatu tariki 22/09/2012, igomba gusozwa tariki 25/05/2013, ikazitabirwa n’amakipe 14.

Nk’uko bigenda buri gihe mbere y’intangiro ya shampiyona, amakipe ariyubaka, akagura abakinnyi yumva ko bakomeye bazayifasha guhanganira n’andi makipe ibikombe. Nka APR FC iheruka kwegukana igikombe cya shampiyona, izaba ishaka igikombe cya 14 mu mateka yayo, izaba ifite isura itandukanye cyane n’iyo yari ifite muri shampiyona iheruka.

APR FC yasezereye abakinnyi bose b’abanyamahanga ayari ifite n’abatoza, maze igura abakinnyi b’abanyarwanda gusa ndetse inagarura Umunyarwanda Eric Nshimiyimana uzayitoza muri shampiyona y’uyu mwaka.

APR yaguze abakinnyi yibanze ku bakiri batoya yakuye cyane cyane mu Isonga FC bakurikira: Emery Bayisenge, François Hakizimana, Michel Rusheshangoga, Eric Nsabimana, Isaac Muganza, Farouk Saifi Ruhinda, Jacques Cyubahiro na Isaie Songa bavuye muri SEC Academy.
Hari kandi Andrew Buteera, wavuye muri Proline Academy muri Uganda, Hamdan Bariyanga wavuye muri Etincelles na Ntamuhanga Tumaini ‘Titty’ wakinaga muri Rayon Sport.

Police FC yegukanye umwanya wa kabiri muri shampiyona iheruka, izanahagararira u Rwanda mu gikombe gihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika (CAF Confederation Cup), nayo yasezereye abakinnyi bose b’abanyamahanga igura Abanyarwanda izifashisha muri iyi Shampiyona.

Mu bo yaguze harimo nka Ndayishimiye Yussufu ‘Kabishi’ Rutahizamu wavuye muri Kiyovu sport, Imran Nshimiyimana wakinaga hagati muri AS Kigali, Myugariro Uwiringiyimana Aman wakinaga muri Bangladesh, Innocent Habyarimana wakinaga muri La Jeunesse, uwitwa Jean d’Amaour wavuye muri Marine na Corneille Murwanashyaka wavuye muri Mukura.

Mukura Victory Sport yagukanye umwanya wa gatatu ubushize, n’ubwo hari abakinnyi yatakaje ariko nayo yariyubatse dore ko ubuyobozi bwayo bwadutangarije ko bashaka igikombe cya shampiyona cyangwa se icy’Amahoro.

Mu bakinnyi Mukura Victory Sport yaguze harimo Yossa Bertrand, umunya Cameroun wakinaga muri Espoir FC, hari kandi Kalisa Diardot wakinaga muri Kiyovu Sport, Hatungimana Deo wakinaga muri Espoir FC, Nkurikiye Jackson wakinaga mu ikipe y’Amagaju, hari kandi n’abakinnyi bato Pascal Munyengondo na Nkotanyi bakinaga muri Academy ya FERWAFA.

Mu yandi makipe yiyubatse harimo Rayon Sport, dore ko nayo isura yayo itandukanye n’iyo yari ifite muri shampiyona ishize.
Rayon Sport izajya ikinira i Nyanza nyuma yo gusubira ku ivuko ryayo, yagumanye benshi mu bakinnyi yari ifite bakomeye bigajemo abanyamahanga, yongeramo umukinnyi w’Umurundi witwa Etienne Karekezi wakinaga muri Atletico I Burundi.

Abandi ni nka Hussien Sibomana wakinaga muri Kiyovu Sport, Afrodis Hategekimana wakinaga muri Djibouti, Harorimana wakinaga muri Mukura ndetse n’umunyezamu Marcel Nzarora wakinaga mu Isonga FC.

Kiyovu Sport nk’imwe mu makipe afite abakunzi benshi mu Rwanda, nayo yariyubatse ikaba izashibgira ku bakinnyi yari isahanywe hongeyeho Bokota Labama wakinaga muri Rayon Sport, Tuyisenge Pekeyake wakinaga muri Etincelles, n’abandi.

Isonga FC nk’ikipe igizwe n’abakinnyi bakiri bato bafite impano y’umupira, yo yatakaje abakinnyi 16 bayikiniraga bakayihesha umwanya wa gatandatu muri shampiyona, izakoresha abakinnyi bashya bavuye mu mashuri y’umupira hano mu Rwanda nka FERWAFA academy, SEC academy n’abandi bana bafite impano bakinaga hirya no hino mu bigo (centres) byigisha abana umupira mu Rwanda.

Etincelles yegukanye umwanya wa karindwi muri shampiyona iheruka, yaguze Olivier Dushimimana, Habumugisha Claude, Bitenderi Amir, Manishimwe Yves bavuye muri Marine, Mudeyi Akite wakinaga muri AS Kigali, Ibrahima wavuye muri Cameroun.
Tuyishime Theoneste wakinaga muri Esperance, Ndongozi Faraj wakinaga muri La Jeunesse, Cyiza Shafi wakinaga muri Stella Maris na Tuyisenge Yazid wakinaga muri Esperance nabo bari ku rutonde rw’abo Etincelles yamaze kwegukana.

Marine FC yatakaje abakinnyi benshi mu gihe cyo guhinduranya abakinnyi ku makipe, yafashe icyemezo cyo kuzakinisha abakinnyi b’abanyarwanda gusa kandi b’abana bakiri bato, ndetse abenshi bakaba ari abasanzwe bakina mu ikipe y’abana ya Marine (Junior), abakinaga mu mashuri yisumbuye mu bigo byo mu karere ka Rubavu na Nyabihu ndetse n’abandi bakinaga mu bigo (centres) byigisha umupira w’amaguru mu karere ka Rubavu.

Mu rwego rwo gushaka inararibinye izunganira abo bakinnyi b’abana Marine FC izakoresha muri shampiyona, yaguze Hategekimana Bonaventure Gangi umukinnyi ukuze yakuye muri Espoir FC, ngo bakaba bizeye ko azafasha abo bana cyane kuko afite uburambe yakuye mu makipe akomeye mu Rwanda yanyuzemo.

AS Kigali y’umugi wa Kigali izagendera cyane cyane kuri rutahizamu musya ukomoka muri Uganda Ochaya Silva waguzwe muri Etincelles na Patrick Umwungeri wavuye muri Kiyovu Sport.

Amagaju FC ni ikipe yihaye intego yo kuza mu makipe ane ya mbere, yaguze Pablo Nduwimana na Mukamba bakinaga muri AS Kigali, Mfashingabo Ismail wakinaga muri Rayon Sport, Adolf Bakundukize wakinaga muri Kiyovu Sport n’abandi barimo abo iyo kipe yazamuye bakinaga mu ikipe y’abato (Junior).

La Jeunesse ni umwe mu makipe itaratakaje abakinnyi benshi, ikaba rero izashibgira cyane cyane ku bakinnyi yari isanganywe ndetse n’umutoza wayo mushya Okoko Godfrey wavuye muri Mukura Victory Sport.

Shampiyona y’uyu mwaka kandi izagaragaramo amakipe abiri mashya, Musanze FC ndetse na AS Muhanga.

Musanze FC, n’ubwo yazamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka, ni imwe mu makipe yiyibatse cyane, igura abakinnyi bafite amazina kandi bakinnye mu makipe akomeye mu Rwanda.

Musanze FC yaguze Shyaka Jean na Rodrigue Murengezi bakinaga muri Kiyovu sport, Kadogo Alimansi na Charles Kauma bakinaga muri Police FC, Omar Hitimana wakinaga muri KCC muri Uganda ariko akaba yarakinnye muri APR FC, Bebeto Lwamba wakinaga muri Espoir FC n’abandi bakinnyi yaguze mu makipe yo mu cyiciro cya kabiri.

AS Muhanga zazamukanye mu cyiciro cya mbere, ubuyobozi bwayo buvuga k obo batazakoresha abakinnyi bafite amazina cyane, ahubwo ngo bazibanda ku bakinnyi bayizamuye mu cyiciro cya mbere ndetse n’abandi bakinnyi baguze mu makipe yo mu cyiciro cya kabiri, bakaba barongeyeho umukinnyi witwa Mburu Didier wakinaga muri Espoir ndetse akaba yarananyuze muri Rayon Sport.

Espoir FC yari yamanutse mu cyiciro cya kabiri ikaza kugarurwa mu cyiciro cya mbere kubera ko hifujwe ko amakipe akina shampiyona agomba kuba 14 nyuma y’iseswa rya Nyanza FC, gusa bitewe n’uko iyo kipe yamenye iyo nkuru nziza shampiyona iri hafi gutangira, ntabwo barashyira ahagaragara abakinnyi ntakuka baguze.

Gusa n’ubwo shampiyona yatangiye, kugeza ubu ntabwo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA irashyira ahagaragara urutonde ntakuka rw’abakinnyi baguzwe n’amakipe runaka, kuko bakirimo gusinya ku byangombwa by’abo bakinnyi.

Uko amakipe akina ku munsi wa mbere wa shampiyona:

Kuwa Gatandatu tariki 22/9/2012
APR vs Marine (Stade ya Kigali i Nyamirambo)
Police vs La Jeunesse ( Kicukiro )
Etincelles vs AS Muhanga (Stade Umuganda)
Rayon Sport vs Amagaju (Nyanza)

Ku Cyumweru tariki 23/9/2012
Kiyovu vs Espoir (Stade Mumena)
Isonga vs Musanze (Sitade Kicukiro)
Mukura vs AS Kigali (Stade Kamena - Huye)

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka