Amajyaruguru: Ibanga rituma ikipe ya Kimonyi yiharira ibikombe by’Umurenge Kagame Cup

Mu mukino wa nyuma mu marushanwa y’Umurenge Kagame Cup, ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru wahuje Akarere ka Musanze n’aka Rulindo, wabereye ku kibuga Ikirenga, mu Murenge wa Shyorongi Akarere ka Rulindo, ku Cyumweru tariki 18 Gashyantara 2024, warangiye Musanze itsinze Rulindo ibitego 3-1.

Guverineri Mugabowagahunde ashyikiriza igikombe ikipe y'Umurenge wa Kimonyi nyuma yo gutsinda iy'Umurenge wa Base
Guverineri Mugabowagahunde ashyikiriza igikombe ikipe y’Umurenge wa Kimonyi nyuma yo gutsinda iy’Umurenge wa Base

Muri uwo mukino Akarere ka Musanze kari gahagarariwe n’Ikipe y’Umurenge wa Kimonyi, watwaye igikombe cy’ayo marushanwa mu rwego rw’Akarere ka Musanze, mu gihe Akarere ka Rulindo kari gahagarariwe n’Umurenge wa Base.

Umurenge wa Kimonyi wibazwaho na benshi, nyuma y’uko ukomeje kwiharira ibikombe by’Umurenge Kagame Cup ku rwego rw’Akarere ka Musanze, aho inshuro zimaze kugera kuri eshanu Kimonyi itwara ibikombe, ubuyobozi bwawo bukaba buvuga ko ibanga ukoresha ari imiyoborere myiza.

Mu mirenge 15 igize Akarere ka Musanze, Kimonyi ni wo rukumbi uyobowe n’umugore, uwo ni Mukasano Gaudence, Umuyobozi uzwiho kwiha intego akaruhuka ari uko ayigezeho.

Mu Kiganiro uwo muyobozi yagiranye na Kigali Today, yavuze ko ibanga ryo kuba Umurenge wa Kimonyi ukomeje kwiharira ibikombe, ari uguhatana baharanira imiyoborere myiza mu murenge wabo no gushyira umuturage ku isonga, nk’uko biri muri gahunda ya Perezida Paul Kagame.

Umurenge wa Kimonyi ukomeje kwiharira ibikombe by'amarushanwa y'Umurenge Kagame Cup
Umurenge wa Kimonyi ukomeje kwiharira ibikombe by’amarushanwa y’Umurenge Kagame Cup

Gitifu Mukasano avuga kandi ko abaturage ba Kimonyi barangwa n’ishyaka, aho cyane cyane igikorwa kivugwamo izina ry’Umukuru w’Igihugu batajenjeka, buri gihe bagaharanira kuba aba mbere muri icyo gikorwa.

Ati “Ibanga tugendana rikomeye ni ugushyira umuturage ku isonga, umuturage wishimiye imiyoborere myiza ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame, haba harimo ishyaka ryinshi cyane”.

Arongera ati “Nta kujenjeka kubamo, mu gikombe cyitiriwe Nyakubahwa Perezida Kagame, rero aba ari ibyishimo byinshi ku baturage, bishimiye kuyoborwa n’Umukuru w’Igihugu”.

Uwo muyobozi avuga ko mu gihe amaze ayobora uwo murenge, ayo marushanwa yayatwaye, yemeza ko kandi na mbere ataratangira kuyobora uwo murenge, yasanze ari wo muco wo gutwara ibyo bikombe by’amarushanwa y’Umurenge Kagame Cup, aho yaje akomerezaho.

Umurenge wa Kimonyi kandi uherutse gutwara igikombe ku rwego rw'Akarere ka Musanze
Umurenge wa Kimonyi kandi uherutse gutwara igikombe ku rwego rw’Akarere ka Musanze

Ati “Ariko n’ubundi mbere y’uko nza kuyobora uyu murenge nasanze ibikombe by’iryo rushanwa ari ibyawo, hano mu kabati ibikombe biruzuye. Abakinnyi turabakurikirana n’abaturage bakabakurikirana kuko ni abana babo, ikindi kandi aba ari ishema kuba batwaye icyo gikombe cyitiriwe Umukuru w’Igihugu”.

Intumbero z’Umurenge wa Kimonyi, ngo ni ugutwara iki gikombe ku rwego rw’Igihugu, nk’uko Gitifu Mukasano akomeza abivuga.

Ati “Twagitwaye ku rwego rw’Akarere ka Musanze, Tugitwaye ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, turashaka no kugitwara ku rwego rw’Igihugu. Tugomba kubiharanira kandi tukabigeraho, kuko gutwara iki kikombe kuri njye bivuze imiyoborere myiza, bivuze gushyira umuturage ku isonga no kwihutisha iterambere ry’umuturage abigizemo uruhare”.

Ikipe y’Umurenge wa Kimonyi igiye guhagararira Intara y’Amajyaruguru, nyuma yo gutsinda ikipe y’Umurenge wa Base 3-1, aho nanone muri ayo marushanwa ku rwego rw’Akarere ka Musanze, yari yakuyemo ikipe y’Umurenge wa Cyuve iyitsinze 2-0.

Ikipe y'Umurenge wa Kimonyi ikomeje guca agahigo mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup
Ikipe y’Umurenge wa Kimonyi ikomeje guca agahigo mu marushanwa y’Umurenge Kagame Cup

Mu bagore, Ikipe y’Akarere ka Gicumbi ni yo izahagararira Intara y’Amajyaruguru, nyuma yo gusezerera Ikipe y’Akarere ka Burera, aho umukino warangiye amakipe yombi aguye miswi 1-1, Gicumbi itsinda kuri penaliti 4-3.

Ikipe y'umurenge wa Base yatsinzwe n'ikipe ya Kimonyi
Ikipe y’umurenge wa Base yatsinzwe n’ikipe ya Kimonyi
Akanyamuneza kuri Gitifu Mukasano nyuma yo kwegukana igikombe cy'Intara y'Amajyaruguru
Akanyamuneza kuri Gitifu Mukasano nyuma yo kwegukana igikombe cy’Intara y’Amajyaruguru
Iyi mikino iritabirwa cyane
Iyi mikino iritabirwa cyane
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu murenge ibinga bakoreresheje twararibonye bagura abasifuzi.bibye umurenge wa Ruli w’akarere ka Gakenke.abasifuzi basifuye ibintu bitabaho mu mu pira w’amaguru.ubwo rero ibanga niryo avuga.

Fabien yanditse ku itariki ya: 21-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka