Ally Bizimungu yihimuye kuri Police FC

Ikipe ya Kiyovu Sports yihimuye kuri Police FC iyitsinda ibitego 2-1 mu mukino wabaye ku wa gatatu tariki 18/02/2014.

Ni nyuma y’uko mu mukino ubanza Police FC yari yayitsinze ibitego bitanu ku busa.
Ibitego bya Kiyovu Sports byatsinzwe ku munota wa 32 na Habyarima Innocent ndetse na Benedata Janvier ku munota wa 52 ku ishoti yatereye kure rigakora ku mutwe wa Fabrice Twagizimana.

Igitego cya Police FC cyo cyatsinzwe na Habimana Youssuf ku munota wa 45 w’igice cya mbere.

Tuyisenge Jacques wa Police FC ahanganye na Kiyovu.
Tuyisenge Jacques wa Police FC ahanganye na Kiyovu.

Nyuma yo gutsinda Police Fc, ikipe ya Kiyovu Sports yaje guhita ishyikira ikipe ya Police ku manota 24 n’ubwo ikipe ya Police igifite imikino ibiri y’ibirarane.

Ubwo imikino y’ibirarane yatangiraga gukinwa ku wa gatatu tariki ya 18/02/2015 kandi ikipe ya Sunrise yatsinze Marines ibitego 3-0.

Uyu ni umukino wari wasubitswe kubera urupfu rw’uwahoze ari Directeur Technique w’ikipe ya Sunrise, Capt Jean Marie Ntagwabira. Nkomezi Aléxis yatsindiye ikipe ye ibitego bibiri naho icya gatatu gitsindwa cya Segawa Mike.

Mu mpera z’iki cyumweru Shampiyona izakomeza aho imikino yose izaba ku cyumweru taliki ya 22/02/2015, mu gihe umukino utegerejwe na benshi uzahuza ikipe ya Rayon Sports yakira ikipe y’APR FC kuri Stade Amahoro.

Abakinnyi babanjemo muri Kiyovu

Kiyovu Sport yarangije ku mwanya wa 9 n'amanota 32
Kiyovu Sport yarangije ku mwanya wa 9 n’amanota 32

Kiyovu SC:Ganza Alex, Fitina Ombelenga, Niyonshuti Gadi, Hitimana Omar, Mukamba Namasombwa, Munyakazi Yussuf, Gashugi Abdul, Habimana Yussuf, Benedata Janvier, Sibomana Hussein na Mbakiye Miamy.

Abakinnyi ba Police FC babanje mu kibuga.
Abakinnyi ba Police FC babanje mu kibuga.

Police:Mvuyekure Emery, Uwacu Jean Bosco, Mwemere Ngirinshuti, Mugabo Gabriel, Twagizimana Fabrice, Kalisa Rashid, Ngendahimana Eric, Twagiramungu Jean Marie Vianney, Habyarimana Innocent,Tuyisenge Jacques na Niyonzima Jean Paul.

Indi mikino iteganijwe

Mukura VS na AS Kigali
Etincelles Fc na Espoir FC
Isonga na Kiyovu Sports
Amagaju FC na Sunrise FC
Police FC na Marines FC
Musanze FC na Gicumbi FC

Andi mafoto:

Ba kapiteni n'abasifuzi bafata ifoto mbere y'umukino.
Ba kapiteni n’abasifuzi bafata ifoto mbere y’umukino.
Abatoza bombi nta kwicara.
Abatoza bombi nta kwicara.
Kiyovu Sport yishimira igitego.
Kiyovu Sport yishimira igitego.
Emery Mvuyekure yakuyemo imipira myinshi.
Emery Mvuyekure yakuyemo imipira myinshi.
Police FC ntako itagize ariko biranga.
Police FC ntako itagize ariko biranga.
Umutoza Ally Bizimungu ntiyahiriwe n'iyi Saison y'imikino
Umutoza Ally Bizimungu ntiyahiriwe n’iyi Saison y’imikino
Kasaa wa Police FC umukino ntiwamuhiriye.
Kasaa wa Police FC umukino ntiwamuhiriye.
Habimana Yousouf ntiyabashije kurangiza umukino.
Habimana Yousouf ntiyabashije kurangiza umukino.
Ingobyi yaje kumutwara itinze.
Ingobyi yaje kumutwara itinze.
Babanje kumuterura mu maboko kuko ingobyi yatinze kubageraho.
Babanje kumuterura mu maboko kuko ingobyi yatinze kubageraho.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka