Algeria: Impanuka y’ikipe y’umupira w’amaguru yaguyemo batatu

Mu ijoro ryo ku wa 20 Ukuboza 2023, ikipe ya Mouloudia El Bayadh yo muri Algeria yakoze impanuka ubwo yajyaga gukina umukino wa shampiyona, abantu batatu bahasiga ubuzima.

Imodoka yari itwaye ikipe ya Mouloudia El Bayadh yakoze impanuka
Imodoka yari itwaye ikipe ya Mouloudia El Bayadh yakoze impanuka

Ni impanuka yabaye ubwo ikipe ya Mouloudia El Bayadh yari mu nzira ijya gukina umukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Algeria 2023-2024 na JS Kabyile wari uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Ukuboza 2023.

Iyi mpanuka yahise ihitana abarimo umunyezamu w’ikipe witwa Zakaria Bouziani wari ufite imyaka 27, umutoza wari wungirije Khaled Moftah ndetse n’uwari utwaye iyi modoka yerekezaga ahitwa Tizi Ouzou.

Umunyezamu Zakaria Bouziani ari muri batatu bapfiriye muri iyi mpanuka
Umunyezamu Zakaria Bouziani ari muri batatu bapfiriye muri iyi mpanuka

Uretse aba bitabye Imana kandi abandi bakinnyi bane imyirondoro yabo itatangajwe bakomeretse mu buryo bukomeye.

Ibikorwa byose by’umupira w’amaguru byahagaritswe muri Algeria

Nyuma y’iyi mpanuka, ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Algeria (FAF) ryatangaje ko ibikorwa byose by’umupira w’amaguru byari biteganyijwe mu mpera z’iki Cyumweru byahagaritswe kugeza hatanzwe andi mabwiriza. Ibi bikorwa birimo imikino yose y’umunsi wa 11 wa shampiyona yari kuzakinwa, ndetse na tombola y’Igikombe cy’Igihugu yari iteganyijwe tariki 26 Ukuboza 2023 ikaba yasubitswe.

Ikipe ya Mouloudia El Bayadh yashinzwe mu 1936. Kugeza ubu mu mikino icumi imaze gukinwa muri shampiyona ya Algeria 2023-2024 iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 15 mu gihe muri shampiyona y’umwaka ushize wa 2022-2023 yasoreje ku mwanya wa kane n’amanota 46.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka