Akarere ka Nyanza kazajya kagenera Rayon Sports miliyoni 40 buri mwaka

Akarere ka Nyanza na Rayon Sports basinyanye amasezerano y’ubufatanye ashimangira ko Rayon Sport izimukira i Nyanza ndetse ako karere kakazajya gatanga miliyoni 40 muri mwaka mu rwego rwo gushyigikira iyo kipe.

Mu muhango wo gusinya ayo masezerano wabaye tariki 07/09/2012, akarere ka Nyanza nk’umuterankunga mukuru w’iyo kipe kari gahagarariwe n’umuyobobozo wako Abdallah Murenzi naho Rayon Sports ihagarariwe n’uwari umaze iminsi ayiyobora, Charles Ngarambe.

Mu masezerano yasinywe, impande zombi zemeranyijwe ko ikipe yose ya Rayon Sports, abakinnyi, abatoza ndetse n’ubuyobozi bagomba gukorera i Nyanza, ari naho hazaba hari ibiro by’iyo kipe.

Muri ayo masezerano kandi, akarere ka Nyanza kemeye kuzishyura imyenda yose ikipe ya Rayon Sports yari ifitiye ibigo cyangwa se abantu ku giti cyabo, ndetse kemera kwishyura ibirarane by’imishahara y’abakinnyi n’abatoza b’iyo kipe.

Uretse miliyoni 40 akarere ka Nyanza kazajya gatanga kugira ngo iyo kipe yambara ubururu n’umweru ibashe kubaho neza, andi mafaranga azaturuka mu bakunzi b’iyo kipe basanzwe bayifasha ndetse n’azajya yinjira ku kibuga ubwo Rayon Sports izajya iba yakiriye andi makipe.

Amafaranga yose Rayon Sports izajya yinjiza yaba avuye ku bibuga cyangwa se n’ahandi, azajya yakirwa kandi abikwe n’akarere ka Nyanza mu rwego rwo kuyacunga neza kugira ngo azajye akoreshwa mu bikorwa bya buri munsi bigamije guteza imbere iyo kipe.

Mu rwego rwo gutera inkunga iyo kipe kugira ngo izimukurire i Nyanza ifite amikoro, abakunzi b’iyo kipe bari bitabiriye umuhango wo gisinya amasezerano bakusanyije amafaranga miliyoni zirindwi ndetse banavuga ko bazakomeza kuyishyigikira.

Umuyobozi w’akerere ka Nyanza uzaba ari mu buyobozi bushya bwa Rayon Sports yavuze ko yizeye ko Rayon Sports igiye kurushaho kubaho neza, kandi ko bazayihora hafi bakayifasha ndetse ngo n’abaturage b’i Nyanza bazayishyigikira kuko bayibonamo ndetse ngo bakaba barishimiye ko yagarutse i Nyanza aho yavukiye.

Mu rwego rwo gufata neza abakinnyi ba Rayon Sports no kuborohereza ubuzima, akarere ka Nyanza kabateguriye inzu bazajya babamo ahantu hamwe ku buntu, bakazajya banagaburirwa.

Ibyo bivuze ko abakinnyi bose bakinira Rayon Sports ndetse n’abatoza bagomba gutura i Nyanza, bakazajya bahabwa uruhushya rwo kujya gusura imiryango yabo.

Rayon Sports izimuka ku mugaragaro iva i Kigali ijya i Nyanza ku wa gatandatu tariki 22/09/2012, hakaba hateganyijwe kuzakinwa umukino wa gicuti hagati ya Rayon Sports n’indi kipe itaramenyekana ndetse hakazanaba ibitaramo by’abahanzi nyarwanda.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko se uwo mwanda waraye ugiye mw,iyo Hotel mwiri joro?

Harerimana Ernest yanditse ku itariki ya: 12-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka