Abdoul Mbarushimana yaretse gutoza Rayon Sport

Abdoul Mbarushimana ‘Abdou’ wari umaze amezi abiri atoza Rayon Sport nk’umutoza wungirije, yeguye ku mirimo ye tariki 05/10/2012, nyuma yo gutsindwa gukabije kwaranze iyo kipe, ndetse bigatuma abakunzi bayo bamurakarira cyane bavuga ko ariwe nyirabayazana w’uko gutsindwa.

Mbarushimana watoje Electrogaz, Police, Amagaju, na Nyanza FC mbere yo kwerekeza muri Rayon Sport yatangiye gutukwa n’abafana ba Rayon Sport ubwo yatsindwaga na AS Kigali ibitego 3-1 mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona.

Muri icyo gihe, imikino ibiri ya mbere ya shampiyona yatojwe na Mbarushimana kuko umutoza mukuru wa Rayon Sport Ali Bizimungu yari ari mu mahugurwa y’ubutoza mu gihugu cy’Ubudage.

Muri iyo mikino uko ari ibiri, Rayon Sport yatsinzwe n’Amagaju ibitego 2-1 ikurikizago gutsindwa na AS Kigali ibitego 3-1 ari nabyo byatumye abakunzi ba Rayon Sport bamukuraho icyizere, ndetse bamwe bashaka no kumugirira nabi, bituma ubuyobozi bwa Rayon Sport bushaka uko arindwa.

Nubwo na nyuma yo kugaruka kwa Ali Bizimungu Rayon Sport yongeye igatsindwa na La Jeunesse igitego 1-0, abakunzi ba Rayon Sport bakomeje gusaba cyane ko Mbarushimana yasezererwa, maze ahita asaba ikiruhuko cyo gutekereza ku kazi ke n’icyemezo agomba gufata.

Ikiruhuko yasabye kirangiye, Mbarushimana yatangarije abayobozi ba Rayon Sport ko yeguye ku mirimo ye, avuga ko ahanini yabitewe n’igitutu cy’abafana ndetse n’iterabwoba bamushyirahagaho, akumva ngo atashobora gukorera muri ibyo bibazo.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza akaba n’umuyobozi wa Rayon Sport Abdallah Murenzi, yatangaje ko bamaze kwakira no kwemera kwegura kwa Mbarushimana, bakaba basigaranye umutoza umwe ari we Ali Bizimungu.

Murenzi avuga ko Bizimungu azakomeza gutoza Rayon Sport wenyine mu gihe kingana n’ibyumweru bibiri, mu gihe bagishaka uzasimbura Mbarushimana weguye.

Mbarushimana yagizwe umutoza wa Rayon Sport wungirije muri Kanama uyu mwaka, nyuma y’aho Rayon Sport yimukiye i Nyanza maze, ikipe ya Nyanza FC FC yatozaga igaseswa, maze bamwe mu bakinnyi bayo bagashyirwa muri Rayon Sport, mu rwego rwo kubaka ikipe ikomeye.

Umukino wa mbere Ali Bizimungu yatoje ari wenyine, yabashije kubona intsinzi ya mbere muri iyi shampiyona, ubwo ku wa gatandatu tariki 06/10/2012 Rayon Sport yatsindaga Marine igitego 1-0, bituma iva ku mwanya wa 14 ari nawo wa nyuma, ifata umwanya wa 12.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka