Abdou Mbarushimana arateganya gushinga ishuri ry’umupira w’amaguru

Umutoza Abdou Mbarushimana, yavuze ko afite umushinga wo gutangiza ishuri ryigisha abakiri bato umupira w’amaguru mu gihe kiri imbere.

Abdou Mbarushimana arateganya gushinga ishuri ry'umupira w'amaguru
Abdou Mbarushimana arateganya gushinga ishuri ry’umupira w’amaguru

Mbarushimana kuri ubu urimo gutoza ikipe ya AS Muhanga mu cyiciro cya kabiri, avuga ko mu mishinga afite mu gihe kiri imbere harimo gushinga n’ishuri rya ruhago, nubwo ngo ari igitekerezo kigitangira.

Yagize ati "Uwo mushinga ndawufite ntakizambuza kuwukora, ariko ni ibintu byo kwitondera, nshobora kuwukora ntoza gusa, biracyasaba ubushobozi kuko ni ibyo kwitondera. Ndi kubitekereza mbishyira ku murongo igihe nikigera nzabikora."

Abajijwe ikigero cy’aho imyiteguro yaba igeze mu mibare, Abdou Mbarushimana yavuze ko kuba aribwo bigitangira ari kwegeranya ibitekerezo, bizakurikirwa no gushaka ubushobozi buzamufasha.

Yagize ati "Nibwo nkigira ibitekerezo, ndacyabyegeranya nibimara kujya ku murongo ikizakurikiraho ni ugushaka ubushobozi."

Abdou Mbarushimana ni umwe mu batoza bazwiho kugira ijisho ryo kureba no kuzamura abakinnyi bafite impano, aho yazamuye abarimo Bizimana Yannick, Ndayishimiye Dieudonné ‘Nzotanga’ na Ruboneka Jean Bosco bakinira APR FC, ubwo yabatozaga muri AS Muhanga.

Bizimana Yannick ni umwe mu bakinnyi ba vuba banyuze mu maboko ya Abdou Mbarushimana
Bizimana Yannick ni umwe mu bakinnyi ba vuba banyuze mu maboko ya Abdou Mbarushimana

Uyu mutoza kandi aheruka kubwira Kigali Today ko ari we wa mbere wabonye impano ikomeye Manishimwe Djabel wakiniye Ikipe ya APR FC, uheruka kwerekeza muri Algeria, afite ku mupira w’amaguru mbere y’uko yerekeza muri Rayon Sports yazamuye izina rye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka