Abakiri bato barakangurirwa kwizigamira binyuze mu myidagaduro

Urubyiruko cyane cyane urwiga rurakangurirwa kugira umuco wo kwizigamira hakiri kare ndetse no kureka imyumvire yo kumva ko kwizigamira ari iby’abakuru; nk’uko bitangazwa na Sayinzoga Kampeta, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Imari.

Ubwo yatangizaga amarushanwa y’umukino w’amaguru ukinirwa kuri mudasobwa mu kigo cy’amashuri cya Lycee de Kigali, kuri uyu wa Gatatu tariki 03/10/2012, Kampeta yatangaje ko imyidagaduro ari igikoresho cyiza cyo kwigisha urubyiruko rugafata.

Yagize ati: “Umwihariko w’uyu munsi ni uko dufite uyu mukino w’umupira w’amaguru, ukinirwa kuri mudasobwa ituma umunyeshuri n’umwarmu bashobora kubiganiraho ku buryo bw’ikoranabuhanga”.

Yakomeje avuga ko bahisemo umupira w’amaguru kuko ari wo mukino ugaragaramo abafana benshi, gusa avuga ko batagarukiye ku rubyiruko gusa kuko n’abakuru babagezeho, mu gikorwa bakoze cyo kuzenguruka igihugu bakangurira abantu kwizigamira.

Kampeta asanga Abanyrwanda bakwiye kumenya kwizigamira bakabigira umuco, bahereye muri za SACCO z’iwabo, bakareka gukomeza kubika amafaranga yabo mu ngo zabo, nko munsi y’ibitanda.

Uyu mukino washimishije abanyeshuri nabo bavuga ko nubwo nta mafaranga bagira ariko bajya bahabwa amafaranga igihe bagiye ku ishuri, nk’uko byatangajwe n’umwe muri bo witwa Agnes Mbabazi.

Ati: “Iyo tuza ku ishuri ababyeyi baduhereza amafaranga yo kwifashisha, ntekereza ko byakorohera ushyizeho ayo mafaranga ukajya ubasha kuyakoresha”.

Uyu mukino ukoze ku buryo uko uwukina ugomba kujya usubiza bimwe mu bibazo bijyanye n’amabanki no kwizigamira, kugira ngo ubashe gukomeza guhererekanya umupira.

Uyu mukino ugaragara ku rubuga rwa www.rwandafinancialfootball.com, watangijwe ku mugaragaro muri Lyce de Kigali uzagenda ukwirakwiza mu mashuri yose, kugira ngo abanyeshuri babashe kugira ubumenyi no gukomeza kuganira kuri ibyo bibazo babazwa mu mukino.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka