Abakinnyi 75% ba AS Muhanga bazaturuka mu karere ka Muhanga

Ikipe ya AS Muhanga yo mu cyiciro cya kabiri ikomeje imyiteguro ya shampiyona y’iki cyiciro aho intego ari ukwifashisha abakinnyi bakomoka muri karere ka Muhanga yizera ko bazayifasha guhita izamuka.

Iyi kipe yakoresheje igerageza abasore bakiri bato barenga 50 aho ubu isigaranye 33, na bo ikazakuramo 29 izakoresha mu mwaka utaha wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri.

Kigali Today yasuye iyi kipe kuri uyu wa gatanu tariki ya 14/11/2014 aho ikorera imyitozo kuri stade regional ya Muhanga mu masaha ya mu gitondo. Iyi kipe irimo abakinnyi bafite imyaka iri hagati ya 17 na 23 bose bashya ugereranyije n’abari muri shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka ushize.

Perezida wa AS Muhanga avuga ko intego bafite ari ugukinisha abava mu karere ka Muhanga.
Perezida wa AS Muhanga avuga ko intego bafite ari ugukinisha abava mu karere ka Muhanga.

Aganira na Kigali Today, Perezida w’ikipe ya AS Muhanga, Nshimiyimana David, yatangaje ko bafite intego yo kuzitwara neza mu mwaka utaha wa shampiyona ku buryo bahita bazamuka mu cyiciro cya mbere mu wundi mwaka, kandi ibi bakabigeraho bifashishije abakinnyi bakomoka mu karere.

Ati “Twariteguye, ikipe yacu tubona ifite ubushobozi bwo kuzamuka mu cyiciro cya mbere mu wundi mwaka wa shampiyona. Uyu mwaka dufite umwihariko wo kuzakoresha abakinnyi baturuka mu karere ka Muhanga, aho kuri 29 tuzasigarana byibura 22 bazaba bava hano i Muhanga. Iki turizera ko kizakemura ibibazo by’amikoro byagiye biranga iyi kipe cyane ko byoroha kuvugana n’abakinnyi twizamuriye kuko batadusaba byinshi”.

AS Muhanga ubu ifite amakipe y’ibyiciro bine; abatarengeje imyaka 10, abatarengeje imyaka 13, abatarengeje imyaka 15 hamwe n’ikipe nkuru na yo yiganjemo abari munsi y’imyaka 18.

AS Muhanga ifite amakipe y'ibyiciro bitandukanye.
AS Muhanga ifite amakipe y’ibyiciro bitandukanye.

Umutoza w’iyi kipe, Rutayisire Eduard, we yatangarije Kigali Today ko abona abakinnyi be bari kwitwara neza gusa avuga ko amabwiriza mashya ya Ferwafa yo gushyiraho imyaka ntarengwa ku bakinnyi bakina mu cyiciro cya kabiri ishobora kubagonga.

“Turacyategereje amategeko ya Ferwafa ashyiraho imyaka ntarengwa ariko turizera ko bazabanza gushishoza mbere yo kuyasohora. Baramutse bavuze ko tutagomba wenda gukinisha abarengeje imyaka 20 baba batubangamiye kuko nk’umwana w’imyaka 23 utaragize amahirwe yo gukina mu cyiciro cya mbere, yakwisanga abuze aho ajya,” Rutayisire aganira na Kigali Today.

Rutayisire asanga FERWAFA ikwiye gushishoza mu gushyira imyaka ntarengwa ku bakinnyi b'icyiciro cya Kabiri.
Rutayisire asanga FERWAFA ikwiye gushishoza mu gushyira imyaka ntarengwa ku bakinnyi b’icyiciro cya Kabiri.

Yungamo ati “Ntekereza ko icyo Ferwafa yagashyizemo ingufu ari ugushyiraho ama shampiyona y’abakiri bato ndetse bakongerera imbaraga ama junior kuko ntaho byabaye ko bashyiraho imyaka ntarengwa ku mukinnyi wo mu cyiciro icyo ari cyo cyose”.

Ikipe ya AS Muhanga yasubiye mu cyiciro cya kabiri mu mwaka wa shampiyona wa 2013-2014 gusa ntiyigeze igaragara ku mukino wanyuma wa shampiyona wahesheje igikombe APR FC.

Ubuyobozi bushya bw’iyi kipe buvuga ko bwafashe ingamba z’ibijyanye n’amikoro ku buryo ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

AS Muhanga ifite intego yo kuzitwara neza yifashishije abana bavuga mu karere ka Muhanga.
AS Muhanga ifite intego yo kuzitwara neza yifashishije abana bavuga mu karere ka Muhanga.
AS Muhanga yamanutse mu Kiciro cya kabiri muri Season ishize.
AS Muhanga yamanutse mu Kiciro cya kabiri muri Season ishize.

Jah d’eau Dukuze

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka