Abacukuzi b’amabuye y’agaciro biyemeje gufasha ikipe ya AS Muhanga

Abacukuzi b’amabuye y’agaciro bakorera mu Karere ka Muhanga, baratangaza ko bagiye gutangira gutera inkunga ikipe ya AS Muhanga yamanutse ikajya mu cyiciro cya kabiri.

Abayobozi mu nzego zitandukanye hamwe n'abahagarariye amakompanyi y'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu Karere ka Muhanga, baganiriye ku iterambere ry'ikipe ya AS Muhanga
Abayobozi mu nzego zitandukanye hamwe n’abahagarariye amakompanyi y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Karere ka Muhanga, baganiriye ku iterambere ry’ikipe ya AS Muhanga

Babitangarije mu biganiro baherutse guhuriramo byayobowe n’umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, n’abahagarariye Kompanyi 17 zikorera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri ako Karere aho abacukuzi basabwe kugira uruhare mu mibereho ya AS Muhanga, na bo barabyemera.

Kayitare avuga ko gushyigikira ikipe ya AS Muhanga, bigamije gukora ubukangurambaga, bushingiye ku myidagaduro no kongerera ibyishimo abatuye Akarere ka Muhanga by’umwihariko mu mujyi.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko kuba ikipe ari iy’Akarere hakwiye kugira ibyo buri cyiciro gikorera mu Karere gishobora gutanga, kugira ngo ikipe ibashe kubaho.

Agira ati "Ikipe y’Akarere irebererwa n’ubuyobozi bwako, ni yo mpamvu buri wese baba abakozi, abikorera, abacukuzi mu byiciro bitandukanye bakwiye kudufasha gutunga ikipe ikomeye iduhesha agaciro n’ibyishimo, bizadufasha mu bukangurambaga butandukanye kuko abantu benshi bakunda umupira w’amaguru".

Hasobanurwa ko ikipe yahuye n’ibibazo by’ubukungu byatumye inasubira inyuma kubera icyorezo cya Covid-19, ariko aho ikipe yari igeze ubwo ibi biganiro byabaga, yari imaze gukina imikino 6 ikaba yaratsinzemo itanu inganya umwe, kandi ngo bikaba bigaragara ko ifite amahirwe yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere, bikaba bisaba kuyiba hafi.

Ikipe ya AS Muhanga
Ikipe ya AS Muhanga

Hagaragajwe ko nibura abakinnyi batungwa na miliyoni 2.4frw ku kwezi, hakiyongeraho amafaranga yo kubahemba no kubavuza, ndetse no kubacumbikira, ndetse no kubatwara hirya no hino mu mikino, byose bikaba byavaga muri miliyoni 80frw zitangwa n’Akarere, bikagaragara ko zidahagije ari na yo mpamvu abacukuzi biyemeje gushyiramo inkunga yabo.

Ni inkunga izaganirwaho kandi igatangira gutangwa mu mpera z’Ukuboza 2023, buri Kompanyi icukura ikazaba yahawe konti izanyuzwaho amafaranga bazumvikana, mu byiciro cyangwa kuyatangira rimwe.

Leopord Hahirwabemera uhagarariye JASPER MINERALS SUPPLIELS LTD, avuga ko ntacyo bitwaye igihe abacukuzi bagira uruhare mu iterambere ry’imyidagaduro mu Karere kuko n’ubundi hari Kompanyi zagiraga amakipe.

Agira ati "Tuzitanga uko bikenewe kugira ngo Akarere dukoreramo kagire ibyo kageraho by’umwihariko kuri iyi kipe ntabwo bisaba ubushobozi buhambaye tuzabikora".

Umuyobozi wa Kompanyi zicukura amabuye y’agaciro mu Karere ka Muhanga, Kanyarwanda Innocent, na we avuga ko bazi ko iterambere ry’Akarere ribareba kandi ko nk’Umujyi wa Muhanga wungirije Kigali ari ngombwa kujyana n’iterambere ryawo.

Ubuyobozi bwa AS Muhanga bwakiriye neza iyo nkunga y’abacukuzi b’amabuye y’agaciro, bunahamagarira n’ibindi byiciro kwitabira gutanga inkunga bishoboye kuko n’ahandi ariko bigenda, dore ko igitekerezo cy’inkunga yakusanywa bakigiriwemo inama n’umucukuzi uyobora Kompanyi ya EMITRA MINING Ltd unayobora ikipe y’Amagaju mu Karere ka Nyamagabe.

Usibye gufasha ikipe ya AS Muhanga, abacukuzi banamenyeshejwe ko bakwiye kugira uruhare muri gahunda ya Leta mu gukura abaturage mu bukene, hakaba hagiye gukorwa urutonde rw’abaturiye ahakorerwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bazahabwa akazi kandi hagakurikiranwa uko ibyo bakuramo bifasha umuturage ukennye cyane kuva mu bukene.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka