Vital’o yatwaye igikombe cya CECAFA bwa mbere, nyuma yo gutsinda APR FC

Vital’o FC, ikipe yari ihagarariye u Burundi mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2013 ryaberaga muri Sudan, niyo yegukanye igikombe, nyuma yo gutsinda APR FC ibitego 2-0 ku mukino wa nyuma wabereye mu mujyi wa Elfasher mu ntara ya Darfur.

APR FC yakinnye neza mu gice cya mbere ariko ntiyabasha kubona igitego, yaje gucika intege mu gice cya kabiri n’ubwo yagerageje gusimbuza ariko Vital’o yari ifite imbaraga nyinshi.

Mu ntangiro z’igice cya kabiri, Tambwe Hamisi Kapiteni wa Vital’o, yaje gutsinda igitego cya mbere, bidatinze nyuma y’iminota itanu gusa Vital’o itsinda igitego cya kabiri.

Nubwo nyuma y’ibyo bitego APR FC yakomeje gushakisha uko yakwishyura, umukino warangiye ari bya bitego 2-0 bya Vital’o, ahita itwara igikombe cyayo cya mbere cya CACAFA mu mateka yayo.

Igikombe Vital’o yegukanye, ni nacyo cya mbere cyatashye mu Burundi, kuko ikipe yari yaragerageje kwitwara neza muri iryo rushanwa ni Prince Louis yegukanye umwanya wa kabiri mu mwaka wa 2002.

Vital’o na APR FC zari zihuye ku nshuro ya gatanu muri uyu mwaka, zari ziri no mu itsinda rimwe, aho umukino wari wazihuje warangiye zinganyije igitego 1-1.

Vital’o na APR FC kandi zanahuriye mu mikino ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika (CAF Champions League), maze Vital’o isezerera APR FC.

Aya makipe kandi yanahuriye mu gikombe cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 ya FPR, icyo gihe APR FC isezerera Vital’o muri ½ cy’irangiza.

Ikipe ya Vital'o yo mu Burundi yegukanye igikombe cya CECAFA Kagame Cup 2013.
Ikipe ya Vital’o yo mu Burundi yegukanye igikombe cya CECAFA Kagame Cup 2013.

APR FC yageze ku mukino wa nyuma imaze gusezerera muri ½ cy’irangiza El Merreikh kuri za penaliti, ikaba kandi yari yaranasezereye Express yo muri Uganda muri ¼ cy’irangiza.

Vital’o nayo yanyuze mu kazi gakomeye mbere yo kugera ku mukino wa nyuma. Vital’o yazamutse mu itsinda ryari irya mbere iri ku mwanya wa mbere, muri ¼ isezerera Ports yo muri Djibouti iyitsinze ibitego 6-0, naho muri1/2 isezerera Rayon Sport nayo yo mu Rwanda iyitsinze igitego 1-0.

APR FC ifite ibikombe bine bya CECAFA yatwariye ku butaka bw’u Rwanda, ntabwo yabashije gukora amateka yakozwe na Rayon Sport na Atraco FC zatwaye ibikombe bya CECAFA zibivanye hanze y’u Rwanda.

Rayon Sport yatwaye icyo gikombe mu 1998, nyuma yo gutsinda ikipe yitwa Mlandege yo muri Zanzibar ibitego 2-1, Atraco FC itarasenyuka nayo ikaba yaratwaye igikombe cya CECAFA Kagame Cup, nyuma yo gutsinda El Merreikh ku mukino wa nyuma.

Vital’o yegukanye umwanya wa mbere yashyikirijwe igikombe na Minisitiri wa Sporo n’umuco w’u Rwanda Protais Mitali, yongerwa n’amafaranga ibihumbi 30, naho APR FC yegukanye umwanya wa kabiri ihabwa ibihumbi 20 by’amadolari.

Igikombe cya CECAFA Vital’o itwaye cyaherukaga kwegukanwa na Young Africans yo muri Tanzania ariko uyu mwaka kimwe na mukeba wayo Simba, zikaba zaranze kwitabira iryo rushanwa.

Irushanwa CECAFA Kagame Cup riba buri mwaka, riterwa inkunga na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame kuva muri 2002, akaba atanga ibihumbi 60 by’amadolari buri mwaka.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Aba barundi baturishije gutegura ikipe y’abenegihugu kera,ariko ubu nibareke abana b’abanyarwanda bamenyerane neza,ntibazongera kudutsinda pe!!!

matabaro paulin yanditse ku itariki ya: 2-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka