Umutoza wa Rayon Sport yizeye kwitwara neza muri ‘CECAFA Kagame Cup’

Mbere y’uko Rayon Sport ikina umukino wayo wa mbere muri CECAFA Kagame Cup ikina na Azam yo muri Tanzania kuri uyu wa gatanu tariki 8/8/2014, umutoza wayo Jean Francois Lusciuto yatangaje ko afite icyizere cyo kuzitwara neza kuko ikipe ye yakoze imyiteguro ihagije.

Muri uwo mukino utangira saa kumi n’imwe z’umugoroba ukaba ari nawo ufungura ku mugaragaro irushanwa, hitezwe kuza kugaragara umukino mwiza hagati y’ikipe ya Rayon Sport yatwaye igikombe cya shampiyona muri 2013, ndetse na Azam yatwaye igikombe cya shampiyona muri Tanzania muri uyu mwaka.

Umubiligi Jean Francois Lusciuto utoza Rayon Sport avuga ko n’ubwo yumvise ko Azam aza gutangiriraho ari ikipe ikomeye ariko akaba ari nta makuru menshi ayiziho, ngo yiteguye kuyitsinda.

Umutoza wa Rayon Sport Jean Francois Lusciuto ngo yakoresheje imyitozo imuha icyizere cyo kwitwara neza muri CECAFA.
Umutoza wa Rayon Sport Jean Francois Lusciuto ngo yakoresheje imyitozo imuha icyizere cyo kwitwara neza muri CECAFA.

Ati “Twiteguye neza kandi twizeye kwitwara neza. Abakinnyi bose bameze neza kandi nkurikije uburyo tumaze iminsi twitoza, ndizera ko tuza kwitwara neza imbere ya Azam n’ubwo nta byinshi nyiziho”.

Kuva yasezererwa na APR FC mu gikombe cy’Amahoro, nibwo Rayon Sport igiye kongera kugaragara mu irushanwa iryo ariryo ryose, ikaba yaratakaje abakinnyi bakomeye barimo Amissi Cedric, Kagere Meddie na Mwiseneza Djamal bayifashije cyane mu myaka ibiri ishize.

Iyo kipe ariko ifite igikombe cya CECAFA yatwaye mu mwaka wa 1998, yongereyemo abandi bakinnyi baje kuziba icyuho cy’abagiye. Rayon Sport yabanje kugura Tubane James yavanye muri AS Kigali, Mutombo Govin wavuye muri Espoir Yossam Ngandji Bertland yaguze muri Mukura VS na Zico Séklé wavuye muri Anges De Notsè muri Togo yatozwaga na Lusciuto mbere yo kuza muri Rayon Sport.

Umunya Togo Sekle yao Zico wambaye numero 20 aratangira gukinira Rayon Sport kuri uyu wa gatanu nk'umukinnyi mushya.
Umunya Togo Sekle yao Zico wambaye numero 20 aratangira gukinira Rayon Sport kuri uyu wa gatanu nk’umukinnyi mushya.

Umukino wa Rayon Sport na Azam uratangira saa kumi n’imwe z’umugoroba ukaza kuba nyuma y’uza kuba wahuje Atlabara yo muri Sudan y’Amajyepfo na KMKM yo muri Zanzibar saa saba ndetse n’uhuza Gor Mahia yo muri Kenya na KCCA yo muri Uganda saa cyenda.

Muri iyo mikino kwinjira aha makeya ni amafaranga 1000 y’u Rwanda naho aha menshi ni amafaranga 10.000.

Dore gahunda y’imikino yose uko izakinwa kugeza muri ¼ cy’irangiza:

Tariki 8/8/2014 kuri Stade Amahoro i Remera

Atlabara vs KMKM saa saba

Gor Mahia vs saa cyenda

Rayon Sports vs Azam FC saa kumi n’imwe

Tariki ya 9/8/2014 kuri Stade Amahoro i Remera

Vital’O vs Benadir saa saba

Police FC vs El Merreikh saa cyenda

APR FC vs Atletico saa kumi n’imwe

Tariki 10/8/2014 kuri Stade Amahoro i Remera

Telecom vs KCCA saa saba

KMKM vs Azam FC saa cyenda

Adama city vs Rayon saa kumi n’imwe

Azam imwe mu makipe akomeye muri Tanzania yanatwaye igikomeb cya shampiyona uyu mwaka iracakirana an Rayon Sport.
Azam imwe mu makipe akomeye muri Tanzania yanatwaye igikomeb cya shampiyona uyu mwaka iracakirana an Rayon Sport.

Tariki 11/8/2014 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

Benadir vs El Merreikh saa saba

Gor Mahia vs Atletico saa cyenda

Vital’O vs Police FC saa kumi n’imwe

Tariki 12/8/2014 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

KMKM vs Adama City saa cyenda

Azam FC vs Atlabara saa kumi n’imwe

Tariki 13/8/2014 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

KCCA vs Atletico saa cyenda

APR FC vs Telecom saa kumi n’imwe

Tariki 14/8/2014 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

Adama city vs Atlabara saa saba

Police FC vs Benadir saa cyenda

Rayon Sports vs KMKM saa kumi n’imwe

Tariki 15/8/2014 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

Atletico vs Telecom saa saba

El Merreikh vs Vital’O saa cyenda

APR FC vs Gor Mahia saa kumi n’imwe

Tariki 16/8/2014 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

Adama city vs Azam FC saa cyenda

Rayon Sports vs Atlabara saa kumi n’imwe

Tariki 17/8/2014 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

Telecom vs Gor Mahia saa cyenda

KCCA vs APR FC saa kumi n’imwe.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka