Umutoza w’ikipe y’igihugu ya basketball yasezerewe ku mirimo ye

Nyuma yo kutitwara neza mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 18 cyabereye muri Mozambique muri Kanama uyu mwaka, Ishyirahamwe ry’umukino wa basketball mu Rwanda (FERWABA) ryafashe icyemezo cyo gusezerera umutoza Nenad Amanovic.

Uyu mutoza w’Umunya-Serbia yatozaga amakipe yose y’igihugu mu bagabo no mu bagore kandi mu byiciro by’imyaka itandukanye harimo ingimbi ndetse n’ikipe nkuru, ngo ntabwo yagaragaje umusaruro bari bamutezeho; nk’uko twabitangarijwe na Richard Mutabazi, Umunyamabanga wa FERWABA.

“Twafashe icyemezo cyo guhagarika amasezerano ye, kuko ibyo twifuzaga ko akora birimo guhesha ishema u Rwanda mu mikino mpuzamaganga mu makipe yatozaga atabashije kubigeraho, kandi twasanze gahunda afite n’imikorere ye itatugeze aho twifuza kugera”.

Umutoza Amanovic.
Umutoza Amanovic.

Mutabazi yatubwiye ko Amanovic w’imyaka 62 yahawe iminsi 30 yo kwitegura gushaka indi kipe, ndetse no kubanza guhabwa umushahara we.

Nubwo uwo mutoza yari agifitanye amasezerano na FERWABA, ngo nta mperekeza azahabwa kuko ngo amasezerano bari bafitanye yavugaga ko igihe cyose umusaruro ubaye mubi, azahita ahagarikwa nta zindi nkurikizi.

Mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 18 cyabereye muri Mozambique muri Kanama uyu mwaka, u Rwanda rwatahukanye umwanya wa 11 ari nawo wa nyuma, mu gihe bari baratwaye igikombe cy’akarere ka gatanu batsinze Kenya mu mikino yabereye i Kigali muri Nyakanga uyu mwaka.

Nyuma yo gusezerera Amanovic, FERWABA ngo ntabwo izihutira kongera gushaka umutoza uturuka hanze y’u Rwanda, ahubwo ngo bagiye guha amahirwe abatoza b’Abanyarwanda kuko nabo ngo basigaye bafite ubushobozi, icyo bazakorerwa ngo ni ukubongerera amahugurwa.

Kugeza ubu ntabwo FERWABA irashyira ahagaragara izina ry’uzasimbura Amanovic, ariko umunyamabanga wa FERWABA avuga ko bazakora inama vuba bakemeza uzamusimbura.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka