Umutoza Ali Bizimungu hamwe n’abakinnyi batatu basezerewe muri Rayon Sport

Uwari umutoza wungirije mu ikipe ya Rayon Sport, Ali Bizimungu, yasezerewe muri iyo kipe nyuma yo kutumvikana n’umutoza mukuru wayo Didier Gomes da Rosa, akaba yasezerewe akurikira abakinnyi batatu bagaragaje umusaruro mukeya muri iyo kipe.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bw’iyo kipe mu gitondo cyo ku wa kane tariki 03/01/2013, rivuga ko mu ntangiro za 2013 Rayon Sport yifuje gukora ivugurura rigamije iterambere ry’iyo kipe, bafata icyemezo cyo gusezerera Ali Bizimungu wari umutoza wungirije muri iyo kipe.

Igice cy’iryo tangazo ku bijyanye no gusezerera Bizimungu kigira kiti, “ ikipe yafashe icyemezo cyo guhagarika umutoza wungirije Ali Bizimungu, kuko yagaragaje ubwitange n’umusaruro bike no kudakorana by’umwihariko n’Umutoza Mukuru, ku buryo yazabasha kugeza ikipe aho yifuza.”

Umuyobozi wa Rayon Sport, Murenzi Abdallah, washyize umukono kuri iryo tangazo yatangaje ko umutoza mukuru Didier Gomez Da Rosa atashoboraga gukomeza gukorana na Ali Bizumungu kuko hari byinshi batavugagaho rumwe mu kazi ko gutoza, mu rwego rwo gushaka imikorere myiza n’intsinzi bahitamo kumusezerera.

Ali Bizimungu.
Ali Bizimungu.

Bizimungu watangiye gutoza Rayon Sport mu Ukuboza 2011 yungirije Ntagwabira Jean Marie, yagizwe umutoza mukuru w’iyo kipe nyuma yo gusezera kwa Jean Marie Ntagwabira.

Ubwo Rayon Sport yimukiraga i Nyanza muri Nzeri 2012, Bizimungu yakomeje kuba umutoza mukuru, yungirijwe na Abodoul Mbarushimana waje gusezererwa mu Ukwakira 2012 azizwa umusaruro mukeya.

Hari hashize amezi abiri Ali Bizimungu agizwe umutoza wungirije nyuma y’aho Umufaransa Didier Gomes da Rosa agereye muri Rayon Sport.

Ali Bizimungu yirukaniwe rimwe n’abakinnyi batatu bakiniraga iyo kipe kubera umusaruro muke. Karangwa Dhorasso, Dusange Sacha na Usanase Francois Flamini basezerewe nyuma y’aho bari bamaze amezi ane bakinira iyo kipe.

Umuyobozi wa Rayon Sport avuga ko abo bakinnyi babasezereye kugirango bajye gushaka andi makipe bakinira ku buryo buhoraho kuko batabashije kubona uwo mwanya muri Rayon Sport .

Abo bakinnyi basezerewe binjiye muri Rayon Sport muri Kanama 2012 ubwo iyari Nyanza FC yavangwaga na Rayon sport mu rwego rwo kubaka ikipe imwe ikomeye, ariko aho umutoza w’umufaransa Didier Gomes da Rosa agereye muri Rayon Sport yasabye ko abakinnyi badatanga umusaruro basezererwa.

Nyuma yo gusezerera abo bakinnyi batatu, Umuyobozi wa Rayon Sport yavuze ko bateganya kugura abakinnyi babiri bo kongera imbaraga mu ikipe, ndetse bakaba banahaye umutoza mukuru uburengenzira bwo gushaka umutoza w’umunyarwanda uzamwungiriza.

Bitenanyijwe ko umutoza wa Rayon Sport wungirije azamenyekana mbere y’uko imikino ya shampiyona yo kwishyura (Phase retour) itangira. Nyuma y’umunsi wa 10 wa shampiyona, Rayon Sport ubu iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 16.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka